Abaturage 99% ntibishimira ibihumbi 30 Frw byo kwandukuza ubutaka habayeho ubugure

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 5 Ukuboza 2018 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho), bwagaragaje ko abaturage batishimiye amafaranga 30 000, basabwa mu gihe bandukuza ubutaka habayeho ubugure (mutation).

Abaturage 99% bo mu Turere twa Gatsibo, Musanze, Kamonyi, Rusizi, Gisagara na Ngororero bakoreweho ubushakashatsi, bavuga ko harimo akarengane kuba uwo ariwe wese ugurishije ubutaka hatitawe ku ngano yabwo, yishyura Leta 30 000 Frw.

Umuyobozi ushinzwe gahunda muri Cladho, Murwanashyaka Evariste, yagize ati “Ugasanga umuntu ugurishije ubutaka bw’ibihumbi 100 yishyuye Leta ibihumbi 30, akishyura n’andi mafaranga ari hejuru y’ibihumbi 40 y’umuntu ugomba kuza kumupimira kugira ngo bagabanyemo bwa butaka. Ibi ni umutwaro ku baturage.”

Ubu bushashatsi bugaragaza kandi ko 73% by’ababajijwe badasobanukiwe n’itegeko ry’ubutaka, bigatuma batubahiriza ibirikubiyemo nko kubusorera, dore ko mu turere twakorewemo ubushakashatsi imisoro ku butaka iri ku kigero cya 27%.

Hari n’abaturage babuze ubushobozi bwo gusorera ubutaka kubera ko bagiye bisanga mu byanya byagenewe inganda cyangwa byagenewe ubucuruzi, bagasoreshwa amafaranga menshi adahwanye n’amikoro yabo.

Murwanashyaka yakomeje ati “Mu kugabanya ubutaka n’icyo buzakoreshwa, abaturage benshi batubwiye ko batabazwa cyangwa ngo bagishwe inama, ahubwo abashinzwe kubarura ubutaka baraza akaba aribo bagena ikizakorerwa ku butaka.’’

Ku bijyanye no kwishyura abaturage ahazakorerwa ibikorwa by’inyungu rusange, abasaga 45% bagaragaje ko bishyurwa batinze bikabagiraho ingaruka zitandukanye kuko batabyaza umusaruro imitungo yabo bategereje kwishyurwa. Bavuga kandi ko batagira uruhare mu igenagaciro ry’umutungo wabo bigatuma bahendwa.

Itegeko rivuga ko utishimiye igenagaciro ryakozwe yakongera agakoresha igenagaciro, ibi nabyo ngo birahenze ku buryo atari buri muturage wakwigondera kwiyishyurira umugenagaciro, bigatuma bafata ayo bagenewe kabone n’ubwo baba batanyuzwe.

Abaturage kandi bagaragaje ko batishimira uburyo bahabwa serivisi z’ubutaka ngo kuko abakozi bazitanga ku murenge ari bake, bigatuma bahora basiragira.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, yavuze ko ibibazo byagaragajwe n’abaturage na bo bari babizi.

Ati “Ibyinshi bisaba ko amategeko yahinduka kandi hari inzira bicamo [...] itegeko ry’ubutaka ndetse n’andi mategeko arishamikiyemo birimo kuvugururwa kandi byose twizeye ko bizarebwaho.”

Gahunda yo kwandika ubutaka mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2009, hakaba harashyizweho n’amategeko ndetse n’amateka atandukanye agena imikorere n’imikoreshereze y’ubutaka.

Guhera mu 2014 hashyizweho icyumweru cyahariwe iby’ubutaka, hagamijwe kwegereza abaturage serivisi zabwo n’amategeko agenga ubutaka.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko bisaba kuba hahinduka amategeko ngo ibyo abaturage batishimiye bikemuke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza