00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abato baharuriwe inzira! Uko urubyiruko rwazirikanwe mu myaka irindwi ishize (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 June 2024 saa 11:48
Yasuwe :

Urubyiruko rufatwa nk’imbaraga z’igihugu ndetse ntiwavuga iterambere ryuzuye mu gihe warwirengagije. Mu Rwanda, urubyiruko ruri mu bagize umubare munini w’abaturage ndetse Ibarura Rusange ry’Abaturage ryo mu 2022 ryerekanye ko urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 rungana na 65,3%.

Iyi mibare ishimangira ko Igihugu kiri mu biganza by’urubyiruko ndetse rufite umusanzu ukomeye mu kugena ahazaza hacyo.

Mu kuzirikana umusanzu warwo mu iterambere ry’Igihugu, urubyiruko ntirwarengejwe ingohe mu mishinga itandukanye yibanzweho muri Gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST1) mu 2017-2024.

Muri gahunda zitandukanye zahawe umwihariko harimo guhanga imirimo mishya. Leta y’u Rwanda yari yihaye intego yo guhanga imirimo isaga miliyoni n’igice.

Mu myaka irindwi ishize, imirimo yahanzwe ni 1.374.214, ni ukuvuga ko intego yari yashyizweho yagezweho ku gipimo kirenga 80%.

Mu byakomye mu nkokora iyi gahunda harimo n’Icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ubuzima bw’Isi n’ubw’Igihugu mu mfuruka zose.

Mu gutegura urubyiruko kandi hashyizwe imbaraga mu kuzamura umubare w’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse abakoresha abarangije muri aya mashuri bakomeje kwishimira ubushobozi bafite.

Muri rusange, Leta yubatse ibyumba bishya by’amashuri birenga ibihumbi 27 mu gihe amashuri y’imyuga na tekiniki yagejejwe mu mirenge 392. Mu myaka irindwi ishize, mu 2017, imirenge yari ifite amashuri ya tekiniki yari 200 gusa.

Kwigishwa imyuga ntibyarangiriye ku ntebe y’ishuri kuko n’imishinga 9.045 y’urubyiruko rwize imyuga yahawe inkunga y’ibikoresho by’ibanze kugira ngo rushobore gutangira ibikorwa bibyara inyungu.

Muri urwo rugendo rwo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, imishinga 38.102 yarwo yatewe inkunga.

Mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu ikoranabuhanga, imishinga y’itumanaho 359 yatewe inkunga mu gihe abahuguwe ku mutekano w’ikoranabuhanga (cyber security) bageze kuri 200.

Abanyempano mu nganda ndangamuco zitandukanye bashyiriweho Gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi igamije gufasha urubyiruko rw’abahanzi rufite impano kuzikuza no kuzibyaza umusaruro.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2018 rigeze ku cyiciro cya gatatu ndetse abarinyuzemo ku ikubitiro babarirwa mu 138 bahanze imirimo ifite agaciro k’arenga miliyoni 150 Frw.

Amahirwe urubyiruko rwashyiriweho yatumye narwo rukomeza gutanga umusanzu warwo muri gahunda zitandukanye z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage nk’aho ababarirwa mu 1.280.000 bitabiriye gahunda z’ubukorerabushake n’ubwitange ndetse n’ibikorwa by’umuganda wo kubakira abatishoboye.

Ihuriro ry’Urubyiruko “YouthConnekt Africa” ryatangijwe mu Rwanda muri 2017, ryaragutse ndetse ryageze mu bihugu 32 bya Afurika aho rimaze kubera mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, Kenya na Ghana.

Urubyiruko kandi rwacengewe n’amasomo yo guteganyiriza ahazaza kuko rwasobanukiwe neza ko hari mu biganza byarwo.

Kugeza ubu, urubyiruko 686.619 rwizigamiye muri Gahunda ya Ejo Heza agera kuri miliyari 5 Frw.

Muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere (2024-2029), Leta y’u Rwanda yihaye intego yo gukomeza gushyira imbaraga mu korohereza abahinzi n’aborozi ndetse n’abashoramari b’imbere mu Gihugu kubona inguzanyo ihendutse, hitabwa cyane ku bagore n’urubyiruko.

Biteganyijwe ko inguzanyo ijya mu buhinzi izagera kuri 10.4% muri 2029 ivuye kuri 6% mu 2024.

Ku wa 5 Kamena 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ibyagezweho muri Gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST1), yashimangiye ko hazakomeza kwimakazwa gahunda zo guteza imbere Igihugu.

Ibi bizanajyana no kwihutisha imishinga itaragezweho muri NST1 ku buryo izaherwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya NST2.

Urubyiruko rufite ubumenyi rwagiye rwifashishwa cyane mu miganda itandukanye igamije iterambere
Abagore n'abakobwa ntibatangwa mu nzego z'umutekano zirimo n'urwunganira akarere mu gucunga umutekano ruzwi nka DASSO
Imikino y'Umurenge Kagame Cup iherutse urubyiruko rwayigizemo uruhare rukomeye
Iserukiramuco Kigali Triennial ryabaye mu ntangiriro za 2024 ryafashije urubyiruko mu ruganda ndangamuco kwigaragaza
Ngabo Karegeya ni umwe mu rubyiruko rwiyemeje guteza imbere ubukerarugendo abinyujije muri 'Visit Bigogwe'
Urubyiruko nyarwanda ubwo rwiyerekanaga mu iserukiramuco 'Kigali Triennial '
Mu nganda urubyiruko ntirwatanzwe. Aba bakorera mu ruganda rw'imyenda Pink Mango C&D Products Rwanda
Aubin Produce International ni kimwe mu bigo by'urubyiruko rwiyemeje guteza imbere ibyoherezwa hanze bikomoka ku nzuki
Itorero Indangamirwa riri mu bifasha urubyiruko rw'u Rwanda kumenya aho igihugu kivuye n'aho kigana, n'umusanzu warwo muri urwo rugendo
Mu rugamba rwo kurengera ibidukikije haterwa ibiti, urubyiruko ruri ku isonga
U Rwanda rushaka kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ntibyagerwaho uburezi bidatejwe imbere
Akazi ko gutwara moto ni kamwe mu dutunze urubyiruko rwinshi mu Rwanda
Urubyiruko rufite ubumenyi rukunze kwifashishwa mu bikorwa by'iterambere rusange
Mu ngabo z'Igihugu urubyiruko rufitemo umwanya ukomeye. Aba ni abahawe ipeti rya Sous Lieutenant muri Mata uyu mwaka
Siporo yatejwe imbere ihereye mu rubyiruko
Urubyiruko rwo mu nzego zitandukanye z'igihugu rugira uruhare mu bikorwa by'iterambere birimo no kubungabunga ibidukikije
Ubumenyingiro ni kimwe mu byashyizwe imbere muri iyi myaka irindwi ishize
Urubyiruko ruri mu buhinzi rukomeje kwiyongera. Aba ni bamwe mu bamaze kwinjira mu buhinzi bwa Watermelon mu Burasirazuba
Amarushanwa ya Youth Konnect yafashije urubyiruko rufite udushya kubona inkunga z'imishinga yarwo
Abakobwa ntibasigaye inyuma mu bijyanye n'ubumenyingiro
Irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi ryafashije urubyiruko kugaragaza impano. Uyu ni Ishimwe Redempta ubwo yari mu marushanwa mu 2023
Amashuri makuru na za Kaminuza akomeje gushyira hanze intiti zifasha igihugu mu iterambere
Urubyiruko rw'abakorerabushake ubwo rwahuraga na Perezida Kagame muri Gicurasi 2024
Bamwe mu biga muri Africa Leadership University ubwo basozaga amasomo muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .