Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage,Urujeni Martine kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023,ubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwakoraga igikorwa cyo kugaburira indyo yuzuye abana b’abahoze ari abazunguzayi bakorera muri aka gace no gutangiza gahunda yo kubungabunga isuku hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Urujeni yavuze mu mabwiriza mashya yasohotse yo kurwanya ubucuruzi bwo mu kajagari mu Mujyi wa Kigali arimo ko abazunguzayi, ababagurira ndetse n’ababatiza umurindi bagiye kujya bacibwa amande.
Ufashwe atiza umurindi abazunguzayi, azajya acibwa amande y’ibihumbi icumi by’amanyarwanda.
Yagize ati “ Kurwanya ubu bucuruzi si ukubangamira umuturage si n’uko ubuyobozi buyobewe ko uwo muturage agomba kubaho. Turabizi kandi twifuza ko mucuruza ariko mugacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko, ntimubangamire ubundi bucuruzi ntimuteze akajagari kandi namwe ntimubangamirwe n’imibereho kubera kwirukanka n’agataro ku mutwe.”
Yakomeje abwira abahoze ari abazunguzayi ko imbogamizi umujyi wa Kigali uhura nazo ari uko ubashakira aho gukorera ukanabaha igishoro ariko bagasubira mu muhanda.
Ati “Ubu amabwiriza ahana ubuzunguzayi twarayavuguruye noneho ntabwo ugura n’umuzunguzayi ubwe aribo bazajya bahanwa gusa n’abatiza umurindi ubwo bucuruzi bagiye kujya bahanwa. Abantu bajyaga babaha amabaraza yo gukoreraho bo bari mu mangazini ubu bagiye kujya bahanwa. Hari n’abaparika imodoka ngo mbonye avoka , agahagarara agafata, ubu nabo bagiye kujya bahanwa.”
Umujyi wa Kigali ukunze kugaragaramo abazunguzayi benshi, bashakisha amaramuko ariko mu buryo bunyuranye n’amategeko. Ni ibintu byakunze kwinubirwa cyane dore ko uretse guteza umutekano muke, binahombya abandi bacuruzi bakora mu buryo bwemewe n’amategeko, bakanatanga imisoro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!