Iyi nama yemeje ko “Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi harimo no kwemererwa kugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.”
Kwikingiza mu buryo bwuzuye bisobanuye kuba warahawe inkingo ebyiri ndetse n’urwa gatatu rwo gushimangira, rutangwa nyuma y’amezi atatu hatanzwe urukingo rwa kabiri.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko abagenzi bose baza mu Rwanda banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali badasabwa kubanza kwipimisha Covid-19, icyakora bagashishikarizwa kwipimisha kenshi.
Iyi Nama kandi yemeje ko ba mukerarugendo basura pariki zirimo inguge n’ingagi bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 hakoreshejwe ’PCR Test’, mu gihe abasura izindi pariki bemerewe gukoresha ’Rapid Test.’
Abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hatari umwuka uhagije. Abanyarwanda kandi barashishikarizwa kwipimisha Covid-19 inshuro nyinshi kandi bakibuka gukaraba intoki no guhana intera.
Kugera kuri uyu wa 28 Nyakanga, impuzandengo y’ubwandu bwa Covid-19 ushingiye ku bipimo byafashwe yari ihagaze kuri 1% mu minsi irindwi yari yabanje, mu gihe umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 1.466.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!