Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wavuze ko Leta ikomeje ingamba zo kurushaho gushishikariza abaturage kwikingiza, ariko abazinangira bashobora kuzagira imbogamizi zitoroshye, zirimo kwegura ku myanya yabo.
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Gatabazi yagize ati “Uburenganzira bw’abantu bugira aho bugarukira, kuko…niba narakingiwe, ntube warakingiwe, ntufite uburenganzira bwo kuza kunyanduza, ni uko ibintu bimeze.”
Yongeyeho ko abantu banze kwikingiza bahawe igihe cyo kubitekerezaho, abazanga burundu bakazasabwa kuva mu nshingano zabo.
Yagize ati “Twabahaye umwanya wo kubitekerezaho, bamwe bahoze barinangiye baje guhindura imyumvire, baza kwikingiza. Abanze kwikingiza burundu basinye begura mu kazi kabo. Ibyo ni ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Yongeyeho ko n’abandi bantu bazakomeza kwinangira, bazahura n’ingorane zidasanzwe.
Yagize ati “Ku bandi bantu bakinangira, uburenganzira bwo kubona serivisi muri restaurant, utubari, mu modoka rusange, mu rwego rw’ubwikorezi rusange, bagomba kwibuka ko tudakwiriye gushyira ubuzima bw’abikingije mu kaga, niyo mpamvu tubabwira kubanza kujya gufata urukingo mbere na mbere, noneho bajye guhabwa serivisi [batari bemerewe mbere].”
Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’amatorero n’abandi bafite ibikorwa bihuza abantu benshi, kwibuka gusaba ikarita igaragaza ko umuntu yikingije mbere yo kwakira ababagana.
Ati “Turasaba abayobozi b’amatorero bose n’abandi batanga serivisi [zihuza abantu benshi], kujya bibuka kwaka [ababagana] ikarita igaragaza ko umuntu yakingiwe mbere y’uko bakira ababagana.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yasobanuye ko hari kugenzurwa abantu bikingije hirya no hino, kugira ngo hatazagira umuntu ucikanwa.
Yagize ati “Turashaka kureba ko nta muntu wacikanwe ku mpamvu zitandukanye, zaba izishingiye ku myemerere cyangwa indi mpamvu iyo ari yo yose, turashaka kugenzura ko buri wese yakingiwe kuko intego yacu ni ugukingira 70% by’abantu bafite hejuru y’imyaka 12 bitarenze Kamena uyu mwaka.”
Uyu muyobozi yatanze icyizere cy’uko mu gihe Abanyarwanda 70% bakingirwa, byatanga icyizere cy’uko no mu gihe hagaragara ubwoko bushya bwa Covid-19, butahungabanya cyane imibereho y’Abanyarwanda bityo ubuzima bugakomeza mu buryo busanzwe.
Minisitiri Ngamije kandi yashimangiye ko inkingo za Covid-19 ziri gutangwa mu Rwanda zifite ubushobozi bwo guhangana n’ubwoko bwose bwa Covid-19, asaba Abanyarwanda gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingiza.
Ku rundi ruhande, Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta izakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga “Kuko urukingo ntabwo ari itegeko” asaba inzego zose bireba kubishyiramo imbaraga.
Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri Ngamije, wavuze ko urukingo rushingiye kuri siyansi aho kuba imyizerere runaka, avuga ko u Rwanda rutanga izindi nkingo nyinshi, bityo ko “abantu bakwiye kumva ko nta byacitse.”
Kugeza ubu Abanyarwanda barenga miliyoni esheshatu bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye, mu gihe abarenga miliyoni 7.8 bamaze guhabwa urukingo rwa mbere, naho abarenga ibihumbi 500 bakaba bamaze guhabwa urukingo rushimangira.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!