Kuri uyu wa 29 Ugushyingo nibwo byatangajwe ko Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yemerera abaganga gukorera mu mavuriro arenze rimwe no gukora mu buryo burenze bumwe aho basanzwe bakorera.
Ayo mabwiriza yemerera abaganga gukomeza gukorera mu mavuriro basanzwe bakoreramo nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi, ariko serivisi batanze muri icyo gihe zikishyuzwa ku giciro kingana n’icyo mu mavuriro yigenga biri ku rwego rumwe.
Aya mabwiriza kandi yemerera abaganga n’abaganga b’amenyo gukorera mu rindi vuriro ritari irya Leta mu gihe cyabo cy’ikiruhuko cyangwa mu minsi ya week-end, aribyo bizwi nka Dual Clinical Practice mu Cyongereza.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abaganga bazajya bakora muri iyi gahunda bazajya bahabwa 80% by’inyungu igihe basuzumye ariko bakayagabana n’ababafashije, mu gihe 20% yo azajya ahabwa ibitaro.
Mu gihe abaganga bakoze ibikorwa byo kubaga, 40% bizajya bihabwa abaganga n’ababafashije hanyuma 60% bihabwe amavuriro.
Abaganga n’ababafashije bazajya basangira inyungu ziturutse mu kazi bakoze nyuma y’amasaha y’akazi ku buryo 60% by’ibyo bahembwe bihabwa abaganga hanyuma 40% bigahabwa ababafashije.
Ubu buryo bwo kuvura hakurikijwe amahame agenga ibitaro byingenga buzajya butangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ariko umuganga ntabe yemerewe kwakira abarenze kimwe cya kabiri cy’abo yakiriye ku munsi.
Iki gihe abarwayi bazajya biyandikisha bakerekana ko basaba kuvurwa nyuma y’amasaha y’akazi no mu kwishyura bazajya babarwa nk’abagiye mu bitaro byigenga, bishyure atandukanye n’uwivuje mu masaha asanzwe y’akazi.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yagiranye na RBA kuri uyu wa 29 Ugushyingo yavuze ko bahisemo kuzana ubu buryo kugira ngo bafashe abaganga bakorera Leta bajyaga bajya gushakira amafaranga mu bitaro byigenga.
Yagize ati “Turashaka ko umuganga wo muri CHUK, saa kumi n’imwe adasohoka ngo ajye mu bitaro byigenga kuko mu bitaro bya leta ku manywa wenda gusuzuma byari 5000 Frw bitewe n’aho ariho najya mu byigenga gusuzuma biri hejuru, nabaga umurwayi hariya igiciro kiri hejuru aricyo cyamukururagayo, turashaka ko iyo serivisi ayitangira mu bitaro bya leta, Leta ikinjiza na we akinjiza.”
Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko umurwayi uzajya ugana ibitaro bya Leta amasaha y’akazi yarenze, azajya akomeza kuvurirwa ku giciro gisanzwe kuko atari we uba wahisemo ko akeneye kwivuza nyuma y’amasaha y’akazi.
Dr Ngamije avuga ko ubu buryo bushya bugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda busanzwe bukora no mu bihugu byateye imbere.
Ati “Ubu buryo no mu bindi bihugu burahari. Mu Bwongereza burahari, muri Australia burahari no mu Bufaransa, ni uburyo buzwi kandi bwagaragaje inyungu nyinshi […] bituma umuganga uvura, avura atekanye, avurira kuri gahunda aho agomba kujya naho bamwiteguye kandi bigatuma umurwayi atajarajara hagati y’abaganga batandukanye.”
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagiye gufatwa amezi abiri yo kwitegura kugira ngo iyi gahunda itangire gukurikizwa, ubundi nyuma y’amezi atandatu hazakorwe isuzuma rigamije kureba uko gahunda ishyirwa mu bikorwa n’ahakenewe gukosorwa

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!