Bagaragaje ko Ubumenyi mu by’imibare bushobora gukoreshwa mu kurwanya Malaria, aho imibare ishobora gufasha gusobanura uko iyi ndwara ikwirakwira mu baturage, gutahura ahari ibyago byinshi byo kwandura, no gufasha mu gutegura ingamba zo kuyikumira.
Imibare kandi ishobora kuba inkingi ya mwamba mu gukora igenamigambi ryo gutanga inkingo, imiti, n’ingamba zindi zo gukumira Malaria.
Ibi byagaragajwe ku wa 18 Ukwakira 2024 n’abanyeshuri 14 bari basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ajyanye n’ubumenyi mu by’imibare [Mathematical Sciences].
Aya masomo ni ayo mu cyiciro cy’ayigirwa ku murimo azwi nka ‘Cooperative Masters in Mathematical Sciences’.
Aba banyeshuri 14 bo mu bihugu birindwi bya Afurika, bakoreye imyenyerezamwuga n’ubushakashatsi muri Gahunda z’Ibihugu zo Kurwanya Malaria ‘NMCPs’ mu Rwanda, Mozambique, Benin na Zambia.
Basoje nyuma y’uko muri Kamena 2024 bagenzi babo 45 basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Regular Masters], ajyanye n’ubumenyi mu by’imibare.
Iki cyiciro cyari cyarimo abanyeshuri bakomoka mu bihugu 15 bya Afurika, birimo u Rwanda Cameroun, Ghana, Uganda, Zambia, Madagascar, Nigeria, Congo n’ibindi.
Mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi aba banyeshuri 14, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda [HEC], Dr. Mukankomeje Rose, yashimiye ikigo cya AIMS Rwanda, ahamya ko umurongo cyihaye uhura n’uwa Guverinoma y’u Rwanda wo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, kandi kiri gutanga umusanzu ugaragara.
Umuyobozi wa AIMS Center mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yashimiye umurava w’aba banyeshuri, yongera gushimangira ko iki kigo cyiyemeje kubakira ubushobozi urubyiruko rw’Afurika kugira ngo rutegure ahazaza h’umugabane n’iterambere ryawo rishingiye kuri siyansi.
Yashimiye abarimu bafasha abanyeshuri, inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatabyabikorwa barimo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwita ku Buzima, Rwanda Biomedical center-RBC, gifasha mu guha abanyeshuri imenyerezamwuga n’urubuga rwo gukora ubushakashatsi bwabo.
Kugeza ubu Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, Ishami ry’u Rwanda, AIMS Rwanda, kimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barenga 410 bari kugira uruhare mu kubaka ubukungu bwa Afurika bushingiye ku bumenyi. 38% muri bo ni abagore cyangwa abakobwa.
Iki kigo cyatangijwe mu Rwanda mu 2016 ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, gihita kiba icya gatanu gishinzwe binyuze muri AIMS Global Network nyuma y’ibyatangijwe muri Afurika y’Epfo, Senegal, Ghana ndetse na Cameroon.
Amafoto: Munyemana Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!