00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasore babiri bakekwaho kwiba abantu babanize batawe muri yombi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 04:58
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abasore babiri rwafashe bakekwaho kwiba umuturage 1.200.000 Frw na telefoni bamunigiye mu nzira.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021, ni bwo RIB yeretse itangazamakuru aba basore babiri bakekwaho kwiba umuturage bamunize.

RIB ivuga ko aba basore babiri basanzwe ari abajura kandi bakoresha amayeri atandukanye ndetse hari n’igihe biba abantu babanje kubaniga.

Nsengiyumva Noël wibwe anizwe yavuze ko amafaranga bari bamwibye ari ayo bari bagiye kugabana mu nama abanamo n’abandi baturage.

Yagize ati “Nari ndi kuva mu Busanza ndamanuka ntashye ngera ahantu mu ishyamba mu muhanda w’igitaka mpura n’abahungu babiri baraniga banyambura amafaranga nari mfite na telefoni hanyuma ngiye kubirukaho bantera ubwoba, bantera amabuye ndabihorera ndigendera.”

Yakomeje avuga ko bakimara kumwiba atatanze ikirego kuko nta bimenyetso yari afite bigaragaza ko yibwe.

Nsengiyumva yashishikarije Abanyarwanda kutajya bagendana amafaranga mu ntoki mu kwirinda ko bakwibwa nk’uko byamugendekeye.

Umwe mu bakekwaho kwiba uyu muturage, yemera ibyo aregwa ariko agahakana ko atamunize.

Ati “Ndi hano ku mpamvu y’ubutubuzi bukoreshwa mu bijyanye no guca amakayi ukayazinga mu kintu cy’igitambaro hejuru ukazingaho inoti, iyo ubitaye ukumvisha umuntu uburyo ari amafaranga aguha ibyo afite ukamuha ibyo ufite.”

Yakomeje avuga ko yari amaze iminsi itanu atangiye ubutubuzi ndetse amaze kwiba abantu batanu. Yashimangiye ko uyu bibye 1.200.000 Frw ariwe muntu wa mbere yari yibye ufite amafaranga menshi.

Undi musore ukekwaho ubujura wigeze no kubifungirwa, na we yemeza ko batuburiye uwo muturage kugira ngo bamwibe ariko agahakana ko batamunize.

Ati “Ubutubuzi nabukoranaga n’uriya muhungu, ufata amakayi akayaca ugashyiramo mushari ukayazinga ugashyiraho inoti inyuma ugapfundika umwe akajya imbere undi inyuma. Iyo mugeze ku muntu mubonye, umwe arakorora undi agata icyo gipfunyika mugenzi we akaza akagitora akavuga ngo ntoye amafaranga noneho iyo umuntu adashaka kwibwa arabahunga akababwira ngo twarabamenye mu gihe ukunda iby’isi ahita akubwira ngo ceceka.”

Avuga ko mu gihe umuntu ahagumye, birangira agerageje kwamburwa ibyo afite, hifashishijwe amayeri cyangwa izindi ngufu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bantu bibye umuturage bamunize akanashimangira ko kuvuga ko ari abatubuzi ari uko bazi ko icyaha bakoze gahanishwa imyaka myinshi kurusha iy’ushinjwa ubutubuzi.

Ati “Bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bukoreshejwe kiboko buba bwakozwe n’abantu habayeho kugirira nabi umuntu. Uyu mugabo bamwibye amafaranga bahuye nawe bari bamugenze runono bamenye ko yafashe amafaranga bari bagiye kugabana mu matsinda yabo, bageze ahantu baramuniga barayamwaka.”

Yongeyeho ko mu mayeri bakoresheje harimo ayo guta igifurumba bakabwira umuntu ko ari amafaranga bakamushuka ngo bajye kuyagabana yagenda bakayamwiba. Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kugendana amafaranga mu ntoki.

Aba basore bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy’ubujura bukoreshejwe kiboko n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Baramutse bahamijwe n’urukiko ibyaha bakurikiranyweho bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.

Abasore babiri bakekwaho kwiba abantu babanize batawe muri yombi
Amafaranga bibye, RIB yayagaruje bamaze gukoreshamo ibihumbi 54 Frw gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .