Imibare ya RRA igaragaza ko kugeza ubu, mu Rwanda hari abasora barenga gato ibihumbi 300. Ni ukuvuga abantu bakora ubucuruzi butandukanye cyangwa ibigo by’ubucuruzi, inganda cyangwa ibindi bikorwa bisora baba bahagarariye.
Ni mu gihe kandi hari abandi 845 batanga 12% by’umusoro wose ukusanywa mu gihugu naho abandi 99% bo batanga 30% by’umusoro wose ukusanywa ku mwaka w’imisoro.
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko nubwo hari amavugurura arimo gukorwa kugira ngo imisoro igire isura y’ubumuntu ariko hari n’abasora usanga bafite imico itari myiza.
Ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda mu minsi ishize, Ruganintwali, yavuze ko hari ingero nyinshi zifatika z’abantu bakora ibishoboka byose ngo bakwepe imisoro, abanga gukoresha EBM n’abandi banga gutanga imisoro ku bushake.
Ati ‘‘Abo bantu baravunika cyane. Bivuze iki, bivuze ko hari abantu badashaka kugaragaza ubucuruzi bwabo bagahera muri ba bandi bato kubera ko hari ayo mayeri yose […], ntabwo ikibazo ari ukugira ubucuruzi butanditse, ahubwo ikibazo kiri ku myumvire kuko hari abantu bake cyane bavunika, bariya 300.’’
Bizimana Ruganintwali asaba abantu kwitabira gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, kugira ngo bizafashe n’iki kigo gishinzwe gukusanya imisoro kubasha kumenya abagomba gusora no kuba batanga umusoro uko bikwiriye ndetse kibashe kumenya neza ibibazo nyabyo abasora bafite.
Kugeza ubu umusoro utangwa ugize 15,8% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe intego ari ukuzamura icyo kigero ukagera kuri 21,5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu bitarenze 2024.
RRA itangaza ko mu myaka 25 ishize, amafaranga y’imisoro akusanywa yavuye hafi kuri miliyari 60Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 1998/1999 agera kuri miliyari 1,910.2Frw mu 2021/2022.
Ni mu gihe umubare w’abasora nawo wiyongereye, aho bavuye kuri 633 mu mwaka wa 1998 kuri ubu bakaba bageze ku 383 103.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!