00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasoje muri WellSpring Academy basabwe kudatezuka ku ntego z’ubuzima bwabo (Amafoto)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 3 July 2022 saa 09:59
Yasuwe :

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu rusengero ‘Christian Life Assembly’ yasabye abanyeshuri basoreje amashuri yabo yisumbuye muri WellSpring Academy, gukomeza kurangwa n’indangagaciro za Gikristo no kudatezuka ku ntego z’ubuzima bihaye.

Ibi byatangajwe mu muhango wo gushyikiriza abanyeshuri 42 impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo yabo.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nyakanga 2022 ku cyicaro gikuru cy’iri shuri riherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Wellspring Academy itanga amasomo kuva mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Yashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri bahasoreje amasomo yabo ku nshuro ya karindwi.

Mu basoje harimo abakobwa 23 n’abahungu 19, bakaba bigaga mu masomo arimo siyansi, imibare, amasomo y’iyobokamana n’ibindi.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu rusengero ‘Christian Life Assembly’ ari narwo rwatangije iri shuri Dr. Nicolas Hitimana, yasabye abasoje guharanira kugera ku cyo bifuza kuzigezaho mu buzima bwabo.
Yagize ati “Ntimuzigere mutuma hari umuntu cyangwa ikintu cyatuma mutagera ku nzozi zanyu, iyi ni intambwe muteye ishimishije ariko na none ni itangiriro ry’ubundi buzima bushya muzakore uko mushoboye mugere kucyo mwifuza mubifashijwemo n’uburere n’ubumenyi mwaherewe muri iri shuri.”

Umuyobozi Mukuru wa Wellspring Academy, Rudakemwa Stephen, yavuze ko igikorwa nk’iki ari icyo gushimira Imana yo iba yashoboje abanyeshuri n’abarimu babo kukigeraho.

Yagize ati “ikintu cya mbere tubashishikariza ni ugukunda Imana. Ni nayo mpamvu ubwo bagiye kujya mu bundi buzima tubasaba kutazayibagirwa mu byo bakora byose. Twabahaye impano y’ijambo ry’Imana kugira ngo igihe cyose bazabe basenga banayisoma.”

Rudakemwa yashimye kandi abagira uruhare mu iterambere ry’iki kigo kuva cyatangira gukora mu Rwanda.

Ati “Ubwo twatangiraga muri 2007 twatangiranye abanyeshuri 106 n’abakozi icyenda gusa ariko uyu munsi dufite abanyeshuri 925 n’abakozi barenga 80, urumva rero ko ari intambwe nziza tunashima abakomeza kugira uruhare muri iri terambere.”

Yasabye aba barangije kujya kuba umusemburo w’impinduka muri sosiyete kandi bakazahagararira igihugu cyabo aho bazajya hose ndetse bakaba intangarugero.

Bamwe muri aba banyeshuri bagaragaje ibyishimo bidasanzwe bavuga ko barereshejwe urukundo ari nabyo bizabashoboza kubaho no kubana n’abandi neza.

Victoria Ndagijimana wigaga ibijyanye na siyansi n’ururimi rw’Icyongereza, yavuze ko muri iri shuri yigishijwe guharanira kubaho neza kwa mugenzi wawe ari naryo somo rikomeye yakuyemo.

Mugisha Samuel we yasabye abakiri mu mashuri yo hasi gukurikiza inama bahabwa n’abarezi babo kuko zizabagirira akamaro ndetse anabasaba kudacika intege kuko imbere ari heza.

Wellspring Academy ni ishuri ryatangijwe n’Itorero rya Christian Life Assembly mu 2007 ryigisha muri porogaramu mpuzamahanga ya Cambridge. Rifite intego yo gutanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, kurera abayobozi beza b’ahazaza kugira ngo bazabere umugisha u Rwanda ndetse banamenyekanishe ibyiza byarwo ku Isi hose.

Abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi, bamwe muri bo bakomeza amasomo muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu gihe abandi biga mu Rwanda.

Abasoje basabwe gukomeza gukora ibizatuma inzozi zabo ziba impamo
Ni umuhango watangijwe n'isengesho
Byari ibyishimo ku basoje
Umuyobozi Mukuru wa Wellspring Academy, Rudakemwa Stephen, yavuze ko inzira aba banyeshuri barereshwa ari indangagaciro za Gikristo
Abanyeshuri bahize abandi barashimiwe
Abari muri iki kirori bakiriwe babifashijwemo mu njyana gakondo n'abakaraza
Abarerera muri iri shuri bari babukereye kuri uyu munsi
Umudiho w'intore wasusurukije abari bitabiriye
Abarezi bakorera muri iri shuri bashimiwe ubunyamwuga bubaranga
Abakiri kwiga muri WellSpring Academy bifurije bagenzi babo amahirwe masa mu buzima bushya batangiye
Akanyamuneza ku maso yabasoje amasomo kari kose
Bamwe muri aba basoje batanze ubuhamya bw'imyaka bari bamaze muri Well Spring Academy
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Hatanzwe Bibiliya nk'impano ku basoje muri iri shuri

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .