Abasoje muri Kaminuza ya Mount Kenya bizeweho kuzakoresha ubumenyi bahawe bakihangira umurimo (Amafoto)

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya (MKU), Ishami rya Kigali bwahaye impamyabumenyi abanyeshuri 430 basoje amasomo mu byiciro bitandukanye, butangaza ko bwizeye ko bazabukoresha mu kwihangira imirimo.

Mu basoje amasomo harimo 61 bo mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Ibirori byo gutanga izo mpamyabumenyi ku nshuro ya 17 byabereye mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cyayo gihereye mu karere ka Kicukiro.

Aba banyeshuri uko 430 barangije mu mashami atandukanye harimo iry’Itangazamakuru n’Itumanaho, Ubukunguu n’Ubucuruzi, Uburezi, Ubuvuzi n’Ubukerarugendo.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Amasomo muri Mount Kenya, Ishami ry’u Rwanda, Dr. Kamande Mercyline wari uhagarariye Prof Edwin Odhuno, umuyobozi wa Kaminuza ishami ry’u Rwanda, yavuze ko aba banyeshuri bahawe ubumenyi bukomeye kandi bujyanye n’isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Uyu mwaka wari mwiza kuko uretse aba, muri Kanama harangije abandi barenga 500 bivuze ko uyu mwaka tubonye abanyeshuri hafi 1000 barangije muri Mount Kenya.”

Yakomeje agira ati “Nka Kaminuza twashyize imbaraga mu kwigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko na gahunda nyinshi zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ikindi twashyizemo ingufu ni ukubaka abanyeshuri bafite ubumenyi bukomeye mu kwihangira imirimo, twatangije gahunda yo guhuza abanyeshuri bacu n’abandi bagize ibyo bageraho mu bucuruzi.”

Yavuze ko bagiye bazana abantu bagize ibyo bageraho bagahura n’aba abnyeshuri, kugira ngo babereke uko babigenje. Avuga ko abaharangije batangiye kwihangira akazi cyane cyane abo mu ishami ry’ikoranabuhanga, kuko bafite abanyeshuri batangije ibigo byabo ndetse bagaha abandi akazi.

Dr Kamande avuga kandi ko iyi Kaminuza yashyize ingufu mu kugenzura niba umunyeshuri agaragara mu ishuri, ku buryo impamyabumenyi ahawe agomba kuba yayikoreye.

Ati “Ntabwo dushaka guha impamyamunyi umunyeshuri mu gihe atayikoreye, kubera ko Kaminuza yacu ari Kaminuza ikoresha Icyongereza, abanyehsuri bacu babigize umuco, babona amahirwe yo kwiga uru rurimi neza.”

Rwobusizi Nshuti Bosco wari uhagarariye abandi banyeshuri, yavuze ko abarangije bagomba gukoresha ubumenyi bahavanye, umwanya bahamaze, amajoro bamaze badasinzira byose bakabibyaza ejo hahaza heza.

Yagize ati "Bamwe muri twe twaje muri Kaminuza hari ibyiringiro dufite, ubu umupira wadushyizweho ngo duhindure ubuzima bwacu, ubw’imiryango yacu, aho dutuye ndetse n’igihugu cyacu muri rusange.”

Uwimbabazi Matilda usanzwe akora akazi k’ubuvuzi akaba yarangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, avuga ko ubumenyi ahavanye azabusangiza abandi, kugira ngo barusheho guha serivisi nziza ababagana.

Ati “Mu kazi nkora umunsi ku munsi, ngiye kureba ibyo nazamura mu byo kuvura, ubumenyi nkuye hano burakomeye kuko ndumva nzanakomeza mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.”

Usibye mu Rwanda, abanyeshuri 5,169 biga muri MKU ishami rya Kenya na bo bashyikirijwe impamyabumenyi zabo, mu birori byabereye mu Mujyi wa Nairobi.

Mount Kenya University yashinzwe n’umuherwe Prof. Simon Gicharu mu 1996 muri Kenya, ubu ikaba ari imwe muri Kaminuza zigenga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Abanyeshuri 430 nibo barangije mu mashami atandukanye muri MKU
Abanyeshuri 61 nibo barangije mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
Abarangije muri MKU bishimiye umunsi nk'uyu bagezeho
Bamwe mu bayobozi ba MKU bitabiriye uyu muhango
Dr Kamande Mercyline yavuze ko ubumenyi aba banyeshuri bavanye muri MKU buzabafasha kwihangira umurimo
Habaye kandi umwanya wo gukata umugati nko kwishimira ibyo bagezeho muri uyu mwaka muri MKU
Inshuti n abavandimwe baje kwifatanya n'ababo barangije muri MKU
Iyi Kaminuza ivuga ko abanyeshuri baharangije bafite ubushobizi bwo kwihangira umurimo
MKU iherereye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Rwobusizi Nshuti Bosco wari uhagarariye abandi banyeshuri yasabye bagenzi be kuzakoresha ubumenyi bahavanye mu guteza imbere igihugu

Amafoto:Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .