00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasoje amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya bahawe umukoro wo kuba imbarutso y’iterambere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 July 2022 saa 12:05
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof. Edwin Odhuno, yasabye abanyeshuri basoje amasomo mu byiciro binyuranye, kuba abagabo bahamya igitinyiro ndetse no kugirira umumaro igihugu binyuze mu kwiteza imbere.

Ibi yabigarutseho mu gihe iyi Kaminuza yasohoye abanyeshuri basaga 400 barangije mu byiciro bitandukanye by’amasomo atangirwa muri iyi Kaminuza, haba ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icyiciro cya gatatu n’abashakaga impamyabumenyi y’ikirenga.

Uyu muyobozi yashimye cyane abarezi n’abakozi ba Mount Kenya University bagize uruhare rukomeye mu gutanga uburezi bufite ireme ndetse n’igihugu cyabahaye umwanya n’amahirwe yo gutanga uburezi mu Rwanda.

Ati “Gusohora abanyeshuri nk’aba bafite ubuhanga buhanitse bishimangira uko Kaminuza yashoye imari mu gutanga uburezi bufite ireme binyuze mu bikoresho bigezweho no guteza imbere ikoranabuhanga, byatumye tubasha kubahaza ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.”

Prof. Edwin Odhuno yavuze ko Kaminuza iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yorohereze abanyeshuri kubona ibikoresho byose nkenerwa mu ishuri na cyane ko kuri ubu bari kubaka hotel mu kigo, yitezweho korohereza abiga ibirebana n’ubukerarugendo n’amahoteli.

Yakomeje ati “Kaminuza ikomeje kubaka ibikorwa remezo bizafasha mu koroshya imyigire, kuri ubu turi kubaka hotel izafasha abantu biga ibirebana n’amahoteli. Ibi bizaborohereza kwagura ubumenyi muri uru rwego ruri mu zishingirwaho ubukungu bw’igihugu.”

Yasabye abanyeshuri barangije kuba inyenyeri imurikira abandi, ndetse no guharanira kuba imbarutso y’ubukungu bw’igihugu binyuze mu kubyaza umusaruro amasomo bahawe.

Ati “Ndashaka gusaba abanyeshuri bose barangije kuba ba ambasaderi beza ba Mount Kenya. Gusoza amasomo yanyu mwagaragaje ko muzi gufata inshingano, kandi mushobora gufata icyemezo. Nimugende mukoreshe ubumenyi n’imico myiza, mwiteze imbere, muteze imbere aho mutuye ndetse n’igihugu. Muzirikane ko nk’uko bibiliya ibivuga ufite niwe uzongererwa, mwongere.”

Amasomo ahatangirwa ni ajyanye n’Uburezi, Business Administration, Management, Ubucuruzi, Siyansi mu makuru n’Ikoranabuhanga (Sience In Information Technology, Itangazamakuru n’Itumanaho, umubano Mpuzamahanga, Ubujyanama mu by’Imitekerereze ya muntu, n’amasomo ajyanye n’ubuvuzi ndetse n’ubukerarugendo.

Ni ku nshuro ya 21, Kaminuza ya Mount Kenya ishyira ku isoko abanyeshuri bayizemo aho mu basoje kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2022, harimo na Dr Rwigema Pierre Céléstin ndetse na Brigadier General Dr. John Gacinya.

Dr. Rwigema wanabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda asanzwe afite Impamyabumenyi Ihanitse mu bijyanye n’Imiyoborere (Doctor of Philosophy in Leadership and Governance) yabonye muri Kaminuza yitiriwe Jomo Kenyatta akaba arangije mu bijyanye n’uburezi [Post Graduate Diploma in Education, PGDE].

PGDE ni diplome ikomeye yigirwa mu gihe cy’imyaka ibiri, uyihawe aba afite ubushobozi n’uburyo (methodology) mu kwigisha mu byiciro by’amashuri atandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .