Iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rigamije gusobanukirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994.
Aba basizi batemberejwe ibice bigize urwibutso banahabwa ibiganiro byimbitse bisobanura amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y’ibiganiro bashyize indabo ku mva nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro na IGIHE Rumaga washinze akanatoza iri tsinda, yavuze ko abahanzi by’umwihariko abasizi bagomba gusobanukirwa amateka kugira ngo inganzo yabo ijye yubaka bakomeze gusigasira amateka yaranze u Rwanda.
Ati “By’umwihariko abahanzi nk’abantu bavuga rikijyana bakwiriye gusobanukirwa amateka. Ibyanzu bizakomeza kwifatanya n’igihugu mu bihe byose cyaba kirimo kugira ngo bikomeze kwiga amateka no guharanira kuyamenyesha abakibyiruka.”
Yakomeje avuga ko bamwe mu bagize Ibyanzu ari ubwa mbere bari basuye urwibutso bityo byabafashije kumenya amateka mu buryo bw’imbona nkubone, cyane ko abagize iri tsinda bose bavutse nyuma ya Jenoside.
Ati “Urebye bose batashye bavuga ko isomo rikomeye bakuye ku rwibutso ari uko urubyiruko rukwiriye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Ikindi ni ukwifashisha ibyo babonye mu nganzo yabo bagaragaza amateka yabaye ariko baharanira kurwanya ingengabitekerezo n’abapfobya Jenoside.”
Ibyanzu ni itsinda rigizwe n’urubyiruko rwiganjemo abatsinze irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!