00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasizi bayobowe na Rumaga basuye urwibutso rwa Jenoside; bahiga gukoresha inganzo barwanya abayihakana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 April 2025 saa 04:32
Yasuwe :

Umusizi Rumaga Junior afatanyije na Saranda Poetess n’abasizi bahurije mu itsinda bise ‘Ibyanzu’, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane iharuhukiye banagaragaza amasomo bahakuye.

Iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rigamije gusobanukirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994.

Aba basizi batemberejwe ibice bigize urwibutso banahabwa ibiganiro byimbitse bisobanura amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y’ibiganiro bashyize indabo ku mva nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro na IGIHE Rumaga washinze akanatoza iri tsinda, yavuze ko abahanzi by’umwihariko abasizi bagomba gusobanukirwa amateka kugira ngo inganzo yabo ijye yubaka bakomeze gusigasira amateka yaranze u Rwanda.

Ati “By’umwihariko abahanzi nk’abantu bavuga rikijyana bakwiriye gusobanukirwa amateka. Ibyanzu bizakomeza kwifatanya n’igihugu mu bihe byose cyaba kirimo kugira ngo bikomeze kwiga amateka no guharanira kuyamenyesha abakibyiruka.”

Yakomeje avuga ko bamwe mu bagize Ibyanzu ari ubwa mbere bari basuye urwibutso bityo byabafashije kumenya amateka mu buryo bw’imbona nkubone, cyane ko abagize iri tsinda bose bavutse nyuma ya Jenoside.

Ati “Urebye bose batashye bavuga ko isomo rikomeye bakuye ku rwibutso ari uko urubyiruko rukwiriye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Ikindi ni ukwifashisha ibyo babonye mu nganzo yabo bagaragaza amateka yabaye ariko baharanira kurwanya ingengabitekerezo n’abapfobya Jenoside.”

Ibyanzu ni itsinda rigizwe n’urubyiruko rwiganjemo abatsinze irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi.

Aba basizi batashye biyemeje gukoresha inganzo yabo mu kubaka amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .