00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda baherutse gusimburwa muri Cabo Delgado bageze i Kigali

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 September 2024 saa 10:47
Yasuwe :

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda baherutse gusimburwa na bagenzi babo mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique bageze i Kigali kuri uyu wa 20 Nzeri 2024.

Muri Kanama 2024 ni bwo abasirikare n’abapolisi bayobowe na Gen Maj Emmy Ruvusha bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali, bajya gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri ubu butumwa.

Ubwo aba basirikare n’abapolisi bayobowe na Gen Maj Alex Kagame bagarukaga i Kigali, bakiriwe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.

Gen Maj Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa yahawe na Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda.

Ubu butumwa ni ubwo “kubashimira umusanzu ufatika batanze mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, gutabara no kurinda abasivili no gucyura mu ngo abarenga 87% bari barahunze.”

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo, aba basirikare n’abapolisi basobanuriwe uko umutekano w’u Rwanda uhagaze, basabwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu gihe bifatanya na bagenzi babo kurinda igihugu.

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, hashingiwe ku masezerano rwagiranye na Leta ya Mozambique yo kurwanya iterabwoba.

Mu gihe gito, birukanye mu bice byinshi by’ingenzi abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama bari bamaze imyaka ine babigenzura, ibikorwa by’ubukungu byari byarahagaze birasubukurwa.

Banafatanyije kandi n’abasivili mu kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri mu turere twa Mocimboa da Praia na Ancuabe, baha abanyeshuri ibikoresho, bavura n’abatuye muri iyi ntara.

Abagiye muri Cabo Delgado muri Kanama 2024 basabwe kubungabunga ibyo bagenzi babo bagezeho mu myaka itatu ishize, kandi bakarangwa n’imyitwarire myiza. Basabwe kandi gushyira hamwe, bakarinda isura nziza y’u Rwanda.

Abapolisi basanzwe bajyana n'abasirikare mu butumwa bw'amahoro muri Cabo Delgado
Aba basirikare n'abapolisi basimbuwe na bagenzi babo muri Kanama
Gen Maj Nyakarundi yagejeje kuri aba basirikare n'abapolisi ubutumwa bw'ishimwe yahawe na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .