00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare hafi 1000 ba RDF basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ugushyingo 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Abasirikare hafi 1000 b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), barimo n’abofisiye bato, basoje imyitozo ikomeye yari imaze amezi atandatu ibera mu Kigo cya Gisirikare kiri i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Aba basirikare n’abofisiye bato basoje imyitozo mu bijyanye n’imirwanire yo ku butaka, aho bahawe ubumenyi bugezweho mu bijyanye na tekiniki zo kurwanira ku butaka, kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo.

Ibirori byo gusoza iyi myitozo byitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Gen Kazura yashimye abasirikare n’abofisiye bato barangije aya mahugurwa ku bwitange baragaraje, umurava ndetse n’imyitwarire myiza yabaranze. Yashimye kandi abatoza babafashije muri aya mezi atandatu bari bamaze mu myitozo.

Abitabiriye iyi myitozo bagize umwanya uhagije wo kuganirizwa n'abasirikare bakuru
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yari yitabiriye umuhango wo gusoza iyi myitozo
Abasirikare hafi 1000 ba RDF basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka
Iyi myitozo yanabereye mu mazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .