00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare bo muri ESO- Butare banenzwe kubanira nabi abaturage no kwica Abatutsi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 June 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kunga ubumwe no kurangwa n’ikinyabupfura birinda amacakubiri n’urwango kuko ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byagarutsweho ubwo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Huye, bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iryo shuri rikorera ahahoze Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Abofisiye bato (Ecole des Sous-Officiers- ESO). Abatanga ubuhamya bavuga ko abasirikare bahigiraga baranzwe n’ibikorwa bibi byo kwica Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho.

Namana Séraphine wari utuye hafi ya ESO yavuze ko ryakorerwagamo ubwiyanyi.

Ati “Abasirikare bo muri ESO batozwaga urwango kuko batwaraga Abatutsi bakajya kubica. Jenoside igitangira muri Butare batwaye Perefe Habyarimana Jean Baptiste bajya kumwica, bukeye bakurikizaho Umwamikazi Rosalie Gicanda.”

Namana w’imyaka 87 y’amavuko yagiriye inama urubyiruko arusaba guharanira kunga ubumwe kuko amacakubiri ari mabi.

Ati “Urubyiruko narusaba gukundana bakabana kivandimwe kuko ubuzima si ubw’umuntu ni ubw’Imana. Ikindi ni uko bakwiye kwiga bashyizeho umwete bakabana mu mahoro bakubaka igihugu cyacu.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri IPRC Huye bavuze ko amateka mabi yaranze u Rwanda bayakuramo isomo ryo kunga ubumwe no gukumira uwo ari we wese washaka kongera kuzana amacakubiri mu Banyarwanda.

Kwizera Jean Damascène ati “Dutandukanye cyane n’abigishijwe urwango bagakora Jenoside. Uwashaka kongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ntabwo twamwemerera kuko turanasobanukiwe.”

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabe, yavuze ko biyemeje gutoza urubyiruko kunga ubumwe no kwimakaza amahoro kandi bakagira uruhare mu guteza imbere igihugu bahereye aho ishuri rikorera.

Ati “ESO nk’uko mubizi ryari ishuri ryigishirizwagamo abasirikare ariko ntabwo abo basirikare babaniye neza abaturage bo mu Mujyi wa Butare, aho kubarinda bihutiye kubica. Byumvikane ko zitari ingabo z’igihugu kuko ubundi ingabo zirinda umuturage aho ari hose.”

Yakomeje agira ati “Icyo dusaba abanyeshuri kandi tubatoza ni ukugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bahereye aho ishuri riherereye ku buryo umuturage abona ko ishuri rimufitiye akamaro.”

Iri shuri kandi ryaremeye Mukamana Francine wo mu Murenge wa Mukura warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, rimworoza inka mu rwego rwo kuzamura imibereho ye.

Abanyeshuri biga muri IPRC Huye bavuze ko amateka mabi yaranze u Rwanda bayakuramo isomo ryo kunga ubumwe no gukumira uwo ari we wese washaka kongera kuzana amacakubiri mu Banyarwanda
Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabe, yavuze ko biyemeje gutoza urubyiruko kunga ubumwe no kwimakaza amahoro
Namana Séraphine wari utuye hafi ya ESO yavuze ko iri shuri ryakorerwagamo ubwicanyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .