Abasirikare bo mu Buholandi basuye Rwanda Peace Academy i Musanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Abasirikare 25 bahagarariye u Buholandi mu bya gisirikare mu bihugu bitandukanye bya Afurika basuye Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ni uruzinduko rwari rugamije kumenya uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Ruzindana Methode ukuriye Ibikorwa by’Ubushakashatsi muri Rwanda Peace Academy, umwe mu bagaragarije aba bashyitsi amateka y’iki kigo, yavuze ko akamaro k’uruzinduko rwabo aba ari ukurubera abavugizi hirya no hino ku Isi.

Aba basirikare babwiye RBA ko bahisemo u Rwanda bashingiye ku mateka rwanyuzemo, uko rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushaka kumenya byinshi kuri rwo.

Brigadier General, Ian Blacquiere, ukuriye iri tsinda ryasuye iri shuri yavuze ko guhitamo u Rwanda byashingiye ku mateka yarwo no gushaka kurumenyaho byinshi.

U Buholandi busanzwe butera inkunga Rwanda Peace Academy ndetse Brigadier General Blacquiere yijeje ko izakomeza.

Yashimye u Rwanda rwohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro bityo akavuga ko ari gahunda igomba kubera urugero n’ibindi bihugu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro cyatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013 gishinzwe guhugura aboherezwa mu butumwa bw’amahoro no gukora ubushakashatsi.

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, iki kigo kimaze guhugura abasaga ibihumbi 3100.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika nyuma ya Ethiopia mu kohereza ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro rukaza kandi ku wa gatatu ku Isi. Ruza kandi ku mwanya wa kabiri nyuma ya Sénégal mu kohereza abapolisi benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni.

Imibare yo mu Ugushyingo 2019 igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1389.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza