Ni ubutumwa Yolande Makolo yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025.
Yasubizaga ubutumwa burebure bwashyizwe hanze na Perezida Cyril Ramaphosa, ashimangira ko adateze gukura Ingabo ze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo ari kureba uko zakongererwa ubushobozi haba mu mubare n’ibikoresho.
Ni icyemezo Perezida Ramaphosa yafashe nyuma y’uko mu Burasirazuba bwa RDC hamaze gupfira abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo. Ni mu gihe abandi baheze hafi y’Ikibuga cy’Indege i Goma, nyuma y’uko M23 ifashe uyu mujyi.
Ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri RDC aho zifatanya n’Ingabo za RDC (FARDC) kurwanya umutwe wa M23.
Ni ubutumwa butavugwaho rumwe, kuko Cyril Ramaphosa avuga ko bugamije kugarura amahoro, mu gihe abandi bo bagaragaza ko izi ngabo ziri ku rugamba kandi M23 yiteguye kuzirasaho nk’umwanzi bari guhangana.
Abinyujije kuri X, Yolande Makolo yagaragaje ko Perezida Ramaphosa akwiriye kubwiza ukuri abaturage be ku mpamvu ingabo zabo ziri muri RDC.
Ati “Abanya-Afurika y’Epfo bakwiriye kumenya ukuri. Ntabwo uri gufasha abaturage ba RDC kugera ku mahoro. Uri kohereza ingabo zawe ngo zirwane intambara ya Perezida Tshisekedi yo kwica abaturage be. Kandi imvugo nk’izi nizo zituma Perezida wa Congo akomeje gutsimbarara, mu gihe ibibazo bikomeje kubaho.”
Yolande Makolo yakomeje agaragaza ko Perezida Ramaphosa yohereje ingabo muri RDC kubera inyungu ahafite mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Bwiza ukuri abaturage bawe ku bijyanye n’inyungu bwite ufite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC. Ikibabaje ni uko izi nyungu ari zo abasirikare ba Afurika y’Epfo bari gupfira.”
Yolande Makolo atangaje ibi mu gihe hari amakuru avuga ko Afurika y’Epfo iri muri gahunda yo kohereza izindi ngabo n’ibikoresho muri Kivu y’Amajyepfo, aho M23 igeze mu rugamba ivuga ko rugamije kubohora Abanye-Congo by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda bamaze igihe kinini batotezwa.
Umwuka ukomeje kutaba mwiza hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo biturutse ku magambo Perezida Cyril Ramaphosa aherutse gutangaza yita Ingabo z’u Rwanda inyeshyamba.
Ni amagambo atarihanganiwe na Perezida Kagame, yibutsa uyu mugabo ko RDF ari ingabo aho kuba inyeshyamba ndetse anamugaragariza ko niba Afurika y’Epfo ishaka ubushotoranyi ku Rwanda, na rwo rwiteguye guhangana n’ibyo bibazo mu buryo bukwiriye.
Ni nyuma y’uko Cyril Ramaphosa yari amaze kuvuga ko M23 niyongera kwica ingabo ze, bizafatwa nk’igikorwa cy’u Rwanda cyo gutangiza intambara.
South Africans deserve to know the truth. You are not supporting the people of DRC to achieve peace. You are sending your troops to fight President Tshisekedi’s war to kill his own people. And this kind of statement only makes the Congolese president more intransigent, while the… https://t.co/1lFouEqwlX
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) February 3, 2025

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!