Abasirikare babiri b’u Rwanda bafunzwe bakurikiranyweho guhohotera abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kamena 2020 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyafunze abasirikare babiri bacyo bashinjwa imyitwarire mibi ihanwa n’amategeko bagiriye ku baturage bo mu Mudugudu wa Rugarama mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko aba basirikare bafunzwe ku wa 10 Kamena, ndetse abahohotewe bazahabwa ubutabera ndetse ko “iburanisha rizabera mu ruhame aho ibyaha bakekwaho byakorewe”.

RDF yakomeje ivuga ko itihanganira ikintu icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’indagagaciro zayo ku bayigize, aho ubutabera, umutekano, ndetse no gufasha umuryango arizo inshingano zayo z’ingenzi.

Abo basirikare bashinjwa ko bagiye muri uwo mudugudu bagakinguza abaturage uwanze gukingura bakamukubita ndetse ko hari n’umugabo bakubise mu buryo bukomeye akangirika umungongo n’intoki.

Bikekwako kandi hari n’abakobwa baba barafashe ku ngufu nubwo hari amakuru ko abo bakobwa bakoraga umwuga w’uburaya.

Umwe mu bayobozi mu gisirikare waganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yavuze ko ari “ibintu bidasanzwe mu gisirikare cy’u Rwanda” ndetse ko rimwe na rimwe “twibaza ibyo aribyo”, ariyo mpamvu ibikorwa nk’ibi iyo bibaye abakekwa baburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bibere isomo n’abandi.

Aba basirikare batawe muri yombi mu gihe mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare hari kuburanishirizwamo urubanza ruregwamo abasirikare batanu baregwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhohotera abaturage, ibyaha bashinjwa ko bakoreye mu Mudugudu wa Kangondo ya II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Ikinyabupfura ni kimwe mu byo abasirikare b'u Rwanda basabwa kwimakaza buri gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .