00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare babiri b’u Bufaransa bapfiriye muri Mali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Abasirikare babiri b’Abafaransa biciwe muri Mali nyuma y’aho imodoka bari barimo iturikanywe n’igisasu.

Aba basirikare bapfuye nyuma y’aho imodoka yabo y’intambara yagongaga igisasu; usibye abapfuye, undi wa gatatu we yakomeretse bikomeye.

Urupfu rw’aba basirikare rwatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wihanganishije imiryango yabuze ababo.

U Bufaransa bwatangiye ibikorwa bya gisirikare muri Mali mu 2013 nyuma y’aho iki gihugu cyari kibusabye ubufasha kugira ngo kibashe kwigarurira igice cyatwawe n’intagondwa z’Abayisilamu.

Ku ikubitiro, Ingabo z’u Bufaransa zagererageje kurwanya izo ntagondwa ariko uko iminsi yagiye yicuma, ni ko zakomezaga kwagura ibikorwa byazo bigera ku mipaka itandukanya iki gihugu na Niger hamwe na Burkina Faso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .