Ni gahunda yatangijwe ku 1 Werurwe 2025 ku batuye muri Komine ya Mingala hagamijwe kugeza ku baturage serivise z’ubuvuzi zisumbuye no gukemura ibibazo bikomeye by’ubuzima byugarije ako gace.
Iki gikorwa cyateguwe n’itsinda ry’Ingabo z’Abaganga (RWAMED X), bavuye abaturage indwara zirimo malaria, izo mu mara, iz’uruhu, gusuzuma indwara z’abagore n’abakobwa ku bo mu bice by’icyaro n’izindi.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo bugaragaza ko bitewe n’indwara zo mu kanwa zigaragara cyane muri aka gace, hatanzwe ubuvuzi ku ndwara zitandukanye z’amenyo zirimo amenyo yatobaguritse (caries), indwara zifata ishinya, ndetse n’izindi zibasira mu kanwa zose.
Banasuzumwe indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso na diabète, hagamijwe gufasha abaturage kumenya uko bahagaze n’uko bafata neza ubuzima bwabo, bakirinda indwara.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!