Mu rubanza rw’ubujurire rwaberaga mu Ntara ya Rumonge, Ubushinjacyaha bwanasabye urukiko guca buri musirikare ihazabu y’amadolari 800.
Ingabo z’u Burundi zatangiye urugamba rwo kurwanya M23 mu mpera za 2023, hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’igihugu cyazo bwagiranye n’ubwa RDC muri Kanama 2023.
Nyuma yo kurushwa imbaraga na M23 kuva mu Ugushyingo 2023 ubwo abasirikare b’u Burundi bagabaga igitero ku birindiro bya Kitshanga, bamwe muri bo banze gusubira ku rugamba, basobanura ko batazi icyo barwanira.
Hashingiwe ku ibwiriza rya Perezida Evariste Ndayishimiye, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gucyura 274 banze kurwana, bamwe batwarwa n’indege, abandi batwarwa n’ubwato banyujijwe mu Kiyaga cya Kivu.
Urubanza rwabo mu rukiko rubanza rwatangiye muri Gicurasi 2024, bashinjwa kutubahiriza ibyemezo by’Umukuru w’Igihugu, kwigumura no kugambanira igihugu.
Muri Kamena 2024, urukiko rwagize abere babiri, bamwe rubakatira igifungo cy’imyaka 30, rukatira abandi imyaka 25, abandi rubakatira icy’imyaka 20. Buri musirikare wakatiwe yaciwe ihazabu y’amadolari 500.
Abakatiwe barimo abofisiye bakuru bajuriye, basaba kugirwa abere. Bagaragaje ko kwanga kurwana byashingiye ku mabwiriza bahawe n’ababakuriye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!