Ni amahugurwa yitabiriwe n’abo mu bihugu nk’u Rwanda, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, n’abo ku cyicaro cy’Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF).
Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri ari kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Yatewe inkunga n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano cya ‘African Peace and Security Architecture (APSA)’ ategurwa na Rwanda Peace Academy, RPA ku bugatanye na EASF.
Yafunguwe ku mugaragaro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ari kumwe n’Umuyobozi wa EASF, Brig Gen Getachew Ali Mohamed n’Umuyobozi Mukuru wa RPA Col (Rtd) Jill Rutaremara n’abandi bayobozi.
Yateguwe hagamijwe gutoza abasirikare bazatoza izindi ngabo zibarizwa muri EASF mu bihugu bitandukanye, kugira ngo abo bazatozwa bategurwe mu buryo bwisumbuye.
Hagamijwe kandi kubategura kugira ngo bazitware neza mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyangwa ubwa EASF bashobora koherezwamo igihe bibaye ngombwa.
Umuyobozi Mukuru wa RPA, Col (Rtd) Jill Rutaremara yavuze ko abo basirikare bazatozwa n’abarimu barindwi baturuka mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, Denmark n’abaturutse muri AU.
Yatangaje ko nyuma y’amahugurwa bazanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gen Muganga yahaye ikaze abaturutse mu bindi bihugu bitabiriye ayo mahugurwa, agaragaza ko abayobozi mu ngabo bakwiriye kuzirikana akamaro kabo n’inshingano ziba zibategereje umunsi ku munsi.
Yavuze ko iyo bigeze ku bayobozi baba bashobora koherezwa mu butumwa bwa AU cyangwa ubwa EASF bwo gufasha mu kugarura amahoro ku rwego rw’icyicaro gikuru, baba bagomba kumenya byimazeyo umwimerere w’amakimbirane yo muri Afurika.
Gen Muganga yavuze ko abo bayobozi bagomba kuba basobanukiwe neza uburyo AU na EASF bifata ibyemezo n’uburyo bitegura ubutumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye bukenewemo.
Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuko azabafasha kuzuza inshingano zanyu. Azabafasha gukora neza imirimo itandukanye mushinzwe, muyikore kinyamwuga mufatanyije. Ikirenze ibyo abereke uburyo mwakwitwara mu gihe mwoherejwe mu butumwa bwa AU, ibizatanga umusanzu munini mu kuzuza inshingano za AU mu bijyanye n’igisirikare.”
Yibukije ko nibafata ayo mahugurwa neza, bizanabafasha gutoza abandi bashobora kuzajya mu butumwa butandukanye bwa AU, ashimangira ko ayo mahugurwa ari bwo buryo bwizewe bwo kubakira ubushobozi ibihugu bigize EASF binyuze mu kugira abarimu benshi ndetse bashoboye.
Ati “Ni amahugurwa anadufasha kugabanya kwishingikiriza ku bandi bo hanze na cyane ko adahenze, akaba ari na bwo buryo burambye bwo kubaka ubushobozi bw’ababuhabwa ndetse n’ubwa EASF n’Ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.”
Gen Muganga yashimiye AU, EASF na RPA, ku kuba barakoze buri kimwe kugira ngo ayo mahugurwa atangwe, ashimira abarimu bazayatanga ndetse n’ibihugu byohereje abayahabwa.
Ati “Kuba mwitabiriye bigaragaza uburyo za guverinoma ndetse n’imiryango mwaturutsemo birajwe ishinga no kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere na Afurika muri rusange.”
Bijyanye n’uko abahabwa amasomo bafite ubumenyi butandukanye bahawe mu bihe byabanje, Gen Muganga yabasabye gufashanya buri wese agasangiza mugenzi we ubumenyi afite, no kubyaza umusaruro abazabahugura hagamije kubakuraho ubumenyi buhagije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!