00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari bo mu Rwanda bahawe ikaze ku isoko rya Mozambique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 May 2022 saa 08:54
Yasuwe :

Abashoramari bo mu Rwanda 50 bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Mozambique ndetse n’ubuyobozi bw’iki gihugu mu kurebera hamwe inzego zitandukanye bashobora gushoramo amafaranga.

Kuwa 23 Gicurasi 2022, nibwo iri tsinda ry’abashoramari b’Abanyarwanda riyoboye n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Robert Bafakulera ryageze i Maputo, aho ryitabiriye inama izwi nka ‘Rwanda-Mozambique Business Forum’.

Muri iyi nama, Robert Bafakulera yavuze ko bari gushaka amahirwe y’ishoramari ndetse n’inzego zitandukanye bashobora gufatanyamo na bagenzi babo bo muri Mozambique.

Ati “Turi kureba ubufatanye bushoboka mu nzego zitandukanye z’ishoramari kandi abacuruzi bacu biteguye kwagura ibyo bakora no kubyaza umusaruro amahirwe ari hano.”

Muri iyi nama abikorera bo mu Rwanda bahawe n’amahirwe yo kwerekana ibicuruzwa bitandukanye bashobora kujyana ku isoko rya Mozambique. Mu byo bamuritse harimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitunganywa na Entreprise Urwibutso, ikawa ndetse n’icyayi by’u Rwanda.

Aba bashoramari b’Abanyarwanda beretswe inzego zirimo amahirwe muri Mozambique ku buryo bazibandaho. Mu zo beretswe harimo ubuhinzi bw’ibinyampeke, imbuto, indabyo n’imboga.

Beretswe kandi ko bashobora gushora imari mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye, ubukerarugendo, ibikorwaremezo ndetse n’ibijyanye n’ingufu.

Gil Bires, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Mozambique gishinzwe guteza imbere ishoramari ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga, APIEX aherutse gutangaza ko imiryango ifunguye ku Banyarwanda bifuza gushora imari muri iki gihugu.

Ati “Imiryango irafunguye, hari amahirwe menshi abikorera bo mu Rwanda bashobora kubyaza umusaruro kandi bahawe ikaze. Dufite amategeko meza agenga ishoramari kandi yorohereza abashoramari b’abanyamahanga.”

Uru ruzinduko rw’abikorera bo mu Rwanda rwasize basinyanye na bagenzi babo bo muri Mozambique amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi yitezweho guteza imbere ubuhahirane n’ishoramari hagati y’abikorera bo mu bihugu byombi.

Muri Werurwe 2022, ubwo Robert Bafakulera yatorerwaga kongera kuyobora PSF muri manda ya kabiri, yavuze ko bimwe mu byo azibandaho ari ukwagurira ishoramari mu bihugu nka Mozambique na Centrafrique kuko bifitanye umubano mwiza n’u Rwanda washimangiwe n’ubutwererane mu by’umutekano.

Iyi nama ibaye mu gihe hari amakuru avuga ko n’ubundi sosiyete nyarwanda ya NPD iri mu zishobora guhabwa akazi ko gukora imirimo y’ibanze igamije ko uruganda rwa Gaz mu mushinga wa LNG uri Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado isubukurwa.

Inama nk’iyi ihuza abashoramari bo mu Rwanda na Mozambique yaherukaga kubera i Kigali mu 2018.

U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano cyane ko Ingabo z’u Rwanda ari zimwe mu ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze igihe yarigaruriwe n’umutwe w’iterabwoba wiyitirira Al-Shabaab.

Iyi nama yitabiriwe n'abikorera bo mu Rwanda ndetse n'abo muri Mozambique hagamijwe kureba amahirwe y'ishoramari ari mu bihugu byombi
Abikorera bo mu Rwanda beretswe amahirwe y'ishoramari ari muri Mozambique
Iyi nama yasize abikorera ku mpande zombi bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire
Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kumurika ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu gihugu
Mu byo Abanyarwanda bamuritse harimo ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi bitunganywa na Entreprise Urwibutso, ikawa n'icyayi by'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .