00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari barindwi bamaze guhabwa ubutaka mu mushinga wa Gabiro Agribusiness hub

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 November 2024 saa 08:01
Yasuwe :

Abashoramari barindwi baturutse mu bihugu bitandukanye, bamaze guhabwa ubutaka bungana na hegitari hafi 4000 kugira ngo batangire kuzibyaza umusaruro mu mushinga wa Leta y’u Rwanda wa Gabiro Agribusiness hub igice cyawo cya mbere, ahatunganyijwe hegitari 5600.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyatangiriye kuri hegitari 5600 ziherereye mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

Muri izi hegitari abaturage bahawemo ubuso bwa hegitari 1600 kugira ngo babubyaze umusaruro, mu gihe abashoramari bahawe hegitari 3724, naho hegitari zirenga 300 zisigaye zikaba zarubatsweho ibikorwaremezo hanabonekamo ubundi butaka bugiye burimo nk’amabuye.

Umushinga wa Gabiro Agribusiness hub washowemo miliyoni 118 z’Amadorali na Leta y’u Rwanda, ikaba ifitemo imigabane ingana na 93% mu gihe ikigo cyo muri Israel gikora ibikoresho byo kuhira imyaka, NETAFIM Ltd gifitemo imigabane ingana na 7%.

Umuyobozi Mukuru wa Agribusiness hub, Ngarambe Aloysius, yavuze ko ubutaka bwatunganyijwe mu gice cya mbere bwamaze kwegurirwa abashoramari barindwi kugira ngo babubyaze umusaruro.

Yavuze ko abo bashoramari harimo abaturutse muri Zimbabwe, Kenya, Bulgaria na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bahawe ubutaka bungana na hegitari 3724 kuva mu kwezi kwa Werurwe, banahabwa umwaka wose wo kwitegura.

Kuri ubu bari kubaka ibiro byabo, gutunganya ubutaka no gushyiramo uburyo bwo kuhira mbere yo guhinga.

Ati “ Twagiye dukuramo ubutaka buri ku ibuye, uburi mu mazi n’ubundi tumusigira ubutaka bwiza azakoresha. Hari abatangiye gushyiramo uburyo bwo kuhira.”

Uyu muyobozi yavuze ko aba bashoramari bazahinga ibigori, ibishyimbo, soya, avoka, Macadamia, urusenda, imbuto, ubunyobwa butamenyerewe mu Rwanda, ingano, ibirayi n’ibindi byinshi.

Ngarambe yavuze ko abaturage benshi bajyaga bahinga igihembwe kimwe ariko ngo muri ubu butaka batunganyije biteganyijwe ko bazajya bahinga nibura ibihembwe bitatu mu mwaka ku buryo bizafasha igihugu mu kwihaza mu biribwa.

Yavuze ko kandi aho Leta ikoreye uyu mushinga watumye abashoramari mu buhinzi baboneka ku bwinshi ku buryo hari icyizere ko n’abandi bazakomeza gushora mu buhinzi.

Ati “ Ikindi abo bashoramari ntabwo bazana abakozi, abakozi bakoresha ni abaturage bacu, ubu abagera ku 2500 bamaze kuhabona akazi ariko twe iyo turebye bose nibamara gutangira gukora abantu 6500 bose bazahabona akazi, ibyo kurya bihagije biboneke ndetse tunasagurire amasoko.”

Muri uyu mushinga bakura amazi mu kiyaga cy’Akagera bakayakoresha mu bikorwa by’ubuhinzi. Hubatswe umuyoboro wa kilometero 21 ugenda ukwirakwiza aya mazi mu mirima y’abashoramari.

Byitezwe ko nibura nk’ibigori kuri hegitari imwe hazajya hasarurwa toni 11 kuri hegitari mu gihe mu bihe bisanzwe abahinzi babonaga toni 4 kuri hegitari. Abayobora uyu mushinga bihaye imyaka ibiri bakaba bashobora guhaza igihugu mu biribwa.

Nubwo muri iki cyanya cy’ubuhinzi harimo imihanda myiza ifasha abashoramari, haracyari ikibazo cy’imihanda ijya cyangwa iva ahakorerwa ubu buhinzi uvuye ku muhanda munini wa kaburimbo.

Ni ikibazo bavuga ko kizakemurwa na Leta ngo kuko iyi mihanda ari miremire kandi ko Akarere katabasha kuyikora.

Mu gice cya mbere cy’uyu mushinga byitezwe ko abaturage 6500 bazahabona akazi aho kuri ubu abagera ku 2500 aribo bamaze gutangira kukahabona.

Muri uyu mushinga kandi hubatswemo imidugudu itatu irimo inzu 312 zatujwemo abaturage bahoze batuye mu bice byahawe abashoramari ngo babibyaze umusaruro.

Umuyobozi Mukuru wa Agribusiness hub, Ngarambe yavuze ko abashoramari barindwi bamaze guhabwa ubutaka ngo babubyaze umusaruro
Umuyoboro w’amazi uyajyana mu mirima y’abashoramari
Hari abatangiye guhinga bagerageza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .