Umwe mu myanzuro byitezwe ko ugezwa ku nteko rusange ya Moderna kuri uyu wa Kane, usaba inama y’ubutegetsi gusuzuma uko uru ruganda rwasangiza ibindi bihugu ikoranabuhanga ryarwo.
Ni icyemezo ngo cyaba kigamije guhangana n’inzitizi z’uburyo inkingo za Covid-19 zigera mu bihugu cyane cyane ibikennye n’ibifite ubukungu buciriritse, bigoranye.
Gusa umwe mu banyamigabane 10 ba mbere muri Moderna, yavuze ko azirikana ko ikwirakwizwa riboneye ry’inkingo ari ngombwa ariko ngo "ikibazo gikomeye ntabwo ari ukubona inkingo, ni uburyo zisaranganywa" nk’uko Financial Times yabitangaje.
Ntabwo yatangaje amazina y’abo banyamigabane.
Undi mushoramari yashimangiye ko ikibazo gikomeye abona ari uburyo abantu barimo kwanga gufata inkingo ziba zabonetse, kurusha kuba ziva kure yabo.
Yagize ati "Ushobora gutanga inkingo ariko ntabwo wahatira abantu kwikingiza."
Moderna iheruka gutangaza ko yahagaritse gutanga inkingo zigera muri miliyoni cumi zari zasabwe n’Ubumwe bwa Afurika, binyuze muri gahunda ifasha ibihugu bikennye kubona ikingo za COVID-19 (COVAX). Ni nyuma y’uko bigaragaye ko izitangwa zitarimo gukoreshwa.
Muri Nyakanga umwaka ushize nabwo Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye Haiti inkingo 500.000 za Moderna ariko hakoreshwa mbarwa.
Kugeza ubu abasesenguzi bashinja Moderna na Pfizer gushyira imbere inyungu kurusha ubuzima bw’abatuye Isi, bakanga guhererekanya ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo za mRNA.
Izo nganda kandi zishinjwa kwanga gukuraho uburenganzira mu by’ubwenge ku nkingo zazo za Covid, binyuze mu Umuryango mpuzamahanga w’Ubucuruzi.
Hagati aho Moderna irimo gushora miliyoni 500 z’amadolari muri Kenya mu gukora imiti hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA, rikoreshwa mu gukora inkingo za Covid-19.
Moderna iza imbere mu gukora inkingo zizewe za COVID-19, aho urwo yashyize ku isoko rurinda umuntu ku kigero cya 94.1 ku ijana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!