Abashora imari mu bigo bigitangira mu nzira zo kurushaho koroherezwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukuboza 2020 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje korohereza abantu ku giti cyabo bashaka gushora imari mu bigo by’ubucuruzi bigitangira, nyuma yo kubona ko muri iki gihe bigorwa no kubona banki zibifasha mu rugendo rw’iterambere.

Aba bashoramari bashyira amafaranga mu bigo bigitangira bakabihabwamo imigabane runaka izajya ibinjiriza uko ibi bigo byungutse.

Mu Cyumweru gishize nibwo mu Nteko Ishinga Amategeko hatowe umushinga w’itegeko rigamije korohereza bene aba bashoramari biyemeza gushyira amafaranga mu bigo bito. Kuri ubu hategerejwe ko uyu mushinga w’itegeko wemezwa na Guverinoma.

Bimwe mu bikubiye muri uyu mushinga w’itegeko harimo ko Umushoramari uzajya ushyira mu kigo kigitangira arenga ibihumbi 500$ azajya akurirwaho umusoro ku nyungu yaturutse mu migabane yagurishijwe.

Iyi gahunda yo korohereza aba bashoramari mu bigo bigitangira, yatekerejweho nyuma yo kubona ko ibi bigo bigorwa no kubona banki zibiha amafaranga muri iki gihe, kandi bimwe mu byo zizasaba birimo n’ingwate bikaba bigoranye ko ibi bigo bibibona.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe uburyo bw’Imikorere mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Louise Kanyonga, yabwiye The New Times ko mu Rwanda hari ikibazo cy’uko bene aba bashoramari batagira uburyo boroherezwa kandi mu bindi bihugu bagira uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’ibigo by’ubucuruzi bigitangira.

Ati “Hari icyuho kigaragara mu bijyanye n’uburyo buboneye bwo gutera inkunga ibigo bigitangira, kandi twabonye ko mu bindi bihugu aho guhanga udushya byateye imbere, ubwoko bw’ibi bigo bigitangira biterwa inkunga n’imiryango n’inshuti.”

U Rwanda ni igihugu kimaze kumenyakana cyane mu bijyanye no korohereza abashoramari, ibi bikaba biri mu byatumye muri Gashyantare rushyirwa ku mwanya wa gatanu mu bihugu byiza byo gushoramo imari mu 2020.

Ni urutonde rwakozwe n’Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kimenyerewe mu gukora ubushakashatsi mu by’ishoramari, Rand Merchant Bank.

Abashora imari mu bigo bigitangira bagiye kurushaho koroherezwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .