Abashoferi bane b’amakamyo basanzwemo Coronavirus, abakize biyongeraho batanu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho bane mu bipimo 1.109 byafashwe mu masaha 24 ashize, mu gihe abayikize bagasezererwa mu bitaro ari batanu.

- Abamaze kwandura Coronavirus: 325

- Abamaze gukira: 227

- Abakirwaye: 98

- Ibipimo bimaze gufatwa: 57.077

Kuva ubwandu bwa Coronavirus bwagera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa byose, abantu basabwa kuguma mu ngo ndetse abageze mu gihugu bagahita bashyirwa mu kato.

Kugeza ubu icyorezo hagati mu baturage ibipimo bigaragaza ko nta kikirimo, gisigaye mu bashoferi b’amakamyo atwara ibicuruzwa yambukiranya imipaka, kandi nabo bafatirwa aho binjirira mu Rwanda bagahita bitabwaho, cyane cyane mu Karere ka Kirehe ahinjirira abaturuka muri Tanzania.

Abantu bane basanzwemo Coronavirus kuri uyu wa Gatandatu nabo ni abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, bahise bakurikiranwa bacyinjira mu gihugu.

Nyuma y’uko nta bwandu bukigaragara hagati mu gihugu, ibikorwa bikomeje gufungurwa gahoro gahoro.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kwemeza ko umugenzi wese ugeze mu Rwanda avuye mu kindi gihugu agomba gusuzumwa COVID-19; uyisanganywe agahita ajyanwa mu kigo cyita ku barwayi, mu gihe utayigaragayeho ashyirwa mu kato k’iminsi irindwi akazapimwa ku wa gatanu byagaragara ko nta virusi afite akarekurwa ku munsi wa karindwi.

Ivuga ko umuntu azakomeza kwishyira mu kato ari mu rugo mu yindi minsi irindwi akurikiranwa n’abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Mu Mujyi wa Kigali hashyizweho site zizajya zakira abo bantu bari mu kato n’ibiciro by’ikiguzi cya serivisi bagomba kwiyishyurira. Bitandukanye ariko n’umuntu washyizwe mu kato kuko yahuye n’uwanduye, we leta izakomeza kumwishyurira.

Ahantu abajya mu kato bazajya bahitamo kujya harimo muri Nyarutarama Apartment bishyure 55 000 Frw, Kicukiro Apartment (55 000 Frw), Dove Hotel (45 000 Frw), Hilltop Hotel (40 000 Frw), Greenwich Hotel (25 000 Frw) na IPRC Kicukiro yishyurwa 12 000 Frw ku ijoro.

Umubare w'abarimo gupimwa Coronavirus ukomeza kwiyongera, ubwandu burimo kugaragara gusa mu bashoferi b'amakamyo kandi bagatahurwa bakigera ku mupaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .