00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashinzwe ubutasi mu Karere bateraniye i Kigali mu nama yiga ku mutekano

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bahagarariye inzego z’iperereza mu bihugu binyamuryango bya Afurika y’Iburasirazuba [EAC], bateraniye i Kigali mu nama yiga ku bibazo bibangamiye umutekano n’uburyo byabonerwa ibisubizo binyuze mu guhanahana amakuru.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu Mbere tariki 20 Nzeli 2021, yitabirwa n’abahagarariye inzego z’ubutasi mu bihugu bigize EAC, abayobozi muri diplomasi ndetse n’Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco wafunguye iyi nama yasabye abayitabiriye kuganira ku ngingo zigaruka ku gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano byugarije akarere.

Ati “Twese hamwe nk’abayobozi mu ngabo, tuzi akarere tubamo, uko kagoye, imbogamizi namwe nk’abayobozi bashinzwe ubutasi mufite uruhare runini mugomba kugira. Ubwo numvaga indirimbo yubahiriza akarere kacu […], hari aho bavuga ngo ibi bihugu byacu bigomba kubana mu mahoro, umutekano n’umudendezo.”

Yakomeje agira ati “Kandi uruhare rwanyu ni ingenzi cyane. Twese tuzi ko rimwe na rimwe hazamo za birantega ariko ni yo mpamvu turi hano, niyo mpamvu dukeneye gushaka ibisubizo ku bibazo byacu, ntabwo dukwiye gutegereza abantu baturuka hanze ngo batubwire ibyo tugomba gukora cyangwa badushakire ibisubizo ku bibazo byacu.”

Gen Kazura yavuze kandi ko nubwo ibihe biha ibindi, abantu bakavuka bakazagera igihe bapfa, ariko ibihugu by’aka karere byo bizahoraho ari nayo mpamvu aba bayobozi n’abaturage babyo bakwiye guhora babishakira amahoro n’umutekano baharanira kubisiga ari byiza kurusha uko babisanze.

Abitabiriye iyi nama byitezwe ko baza kuganira ku mutekano mu karere, bagasangizanya amakuru ajyanye n’ubutasi, ahari imbogamizi zibangamira akazi kabo bakahaganiraho ari na ko bashakira hamwe ibisubizo.

Umunya-Kenya, Col Raphael Kibiwot Kiptoo waje uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, yavuze ko ibibazo by’umutekano muke n’iterabwoba byambukiranya imipaka ari na yo mpamvu inama nk’iyi iba ari ingenzi kugira ngo abashinzwe ubutasi bahanahane amakuru.

Ati “Niyo mpamvu iyi nama yahamagajwe kugira ngo dusangizanye amakuru ajyanye n’ubutasi. Iyi nama ni ngombwa by’umwihariko muri ibi bihe, mwibuke hari ibibazo byinshi by’umutekano mu Isi, iki cyorezo cyatangiye mu 2020 na cyo cyazanye imbogamizi nyinshi mu bijyanye n’umutekano.”

Yakomeje agira ati “Ibihugu byashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya icyorezo bituma ibibazo by’umutekano muke byiyongera, ibyo kandi birimo iterabwoba. Ababikora bashatse gukoresha aya mahirwe mu guhungabanya ikiremwa muntu.”

Iyi nama ibaye mu gihe akarere, Afurika ndetse n’Isi muri rusange byugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo iterabwoba n’ibitero bitegurwa n’iyi mitwe bikica abaturage b’inzirakarengane abandi bakavanwa mu byabo.

Col Raphael Kiptoo yavuze ko mu byo baraganira harimo n’ingingo y’iterabwoba by’umwihariko ibikorwa bimaze iminsi bibera mu gihugu cya Afghanistan.

Inama nk’iyi isanzwe iba buri mezi atatu aho abashinzwe ubutasi bahura bakaganira ku ngingo zitandukanye by’umwihariko imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi ndetse n’uburyo bakwishakamo ibisubizo ku bufatanye n’izindi nzego z’uyu muryango.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco wafunguye iyi nama yasabye abayitabiriye kuganira ku ngingo zigaruka ku gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano byugarije akarere
Iyi nama ibaye mu gihe akarere, Afurika ndetse n’Isi muri rusange byugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo iterabwoba
Inama nk’iyi isanzwe iba buri mezi atatu aho abashinzwe ubutasi bahura bakaganira ku ngingo zitandukanye by’umwihariko imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .