00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri za Ambasade bakoze ubugenzuzi aharasiwe umusirikare wa RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 09:13
Yasuwe :

Abajyanama mu bya gisirikare bo muri ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere berekeje mu Karere ka Rubavu gukurikirana uko byagenze kugira ngo umusirikare wa RDC arasirwe ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda, ‘Petite Barrière’.

Uwo musirikare yarashwe ubwo yavogeraga umupaka w’u Rwanda agatangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi ahitwa mu Mbugangari mu Karere ka Rubavu. Ibyo byabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

Ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu ngabo z’u Rwanda, bwatangaje ko uru ruzinduko rwateguwe na RDF bisabwe n’abajyanama mu bya gisirikare muri za ambasade bashakaga kwirebera uko ibintu byagenze no kubaza ibibazo ku byerekeye uko uwo musirikare yarashwe.

I Rubavu abo bajyanama muri za ambasade bakiriwe n’Umuyobozi wa Division ya 3 y’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, abajyana mu Mbugangari, muri metero nke uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Beretswe uko umusirikare wa FARDC yambutse umupaka afite imbunda agatangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda zari muri metero nkeya uvuye ku mupaka.

Brig Gen. Karuretwa yabasobanuriye uko ingabo z’u Rwanda zitabaye zikica uwo musirikare mbere y’uko agira uwo yambura ubuzima cyangwa uwo akamukomeretsa muri zo.

Ati “Abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade bakeneye kumva impamvu muri iyi minsi hakunze kubaho ibibazo nk’ibi ni yo mpamvu baje hano kugira ngo babyikurikiranire."

Brig Gen Karuretwa we yagize ati “Bibajije aho bakura amategeko ateye atyo n’uburyo ingabo za RDC zikomeza kuvogera umupaka w’u Rwanda zikagaba ibitero nk’ibi bidafututse.”

Yongeyeho ati “Turasaba RDC guhagarika ibikorwa nk’ibi by’ubushotoranyi.”

Yasobanuye uburyo ku ikubitiro RDC yabanje guhakana ko uwo musirikare atari uwayo ariko nyuma ikaza kubyemera nyuma y’aho impaka zikomeje kugibwa bikagaragaza aho ukuri gushingiye.

Ingabo zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka mu Karere k’ibiyaga bigari (EJVM) bamenyeshejwe ibyabaye bakora igenzura ryabo. Umurambo w’uyu musirikare uracyari mu Rwanda, uzahabwa RDC binyuze muri EJVM.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .