Abashinjwa ubutekamutwe muri Kigali Convention Centre basabiwe gufungwa imyaka itatu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Nzeri 2019 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama gukatira igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu umunyarwanda n’Abanyakenya batatu barimo Dr Charles Chege Kinuthia ufite Ikigo Wealth Fitness International, baregwa ubutekwamutwe bushingiye ku nama yakoranyirije imbaga muri Kigali Convention Centre.

Dr Kinuthia na bagenzi be Rachel Matipei Nashipai na Vivian Khisa Mukhwana Mutenyo n’Umunyarwanda Mohamad Niyonkuru, bashinjwa kwambura abantu ibyabo hakoreshejwe uburiganya no gutegura inama binyuranyije n’amategeko.

Baregwa ko ku wa 25 Kamena bakoranyije abantu ibihumbi biganjemo urubyiruko muri Kigali Convention Centre, mu nama yiswe ’Wealth and Fitness Summit’. Bavugaga ko bijejwe ubumenyi ku kwihangira imirimo na $197 kuri buri muntu, ariko basabwa kubanza kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira.

Aba bose uko ari bane bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama ku wa 9 Nyakanga 2019 basaba kurekurwa by’agatenyo bakaburana bari hanze, ariko ku wa 22 Kanama 2019 urukiko rwemeza ko bafungwa by’agateganyo, bahita bimurirwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere

Kuri uyu wa Kabiri bitabye Urukiko ngo baburane mu mizi kuri ibi byaha bashinjwa. Umushinjacyaha yagaragarije Urukiko ko Dr Kinuthia, Umunya-Kenya ufiye ubwenegihugu bwa Amerika, yanditse akoresheje ikigo cye Wealth Fitness International atumira abantu kwitabira amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo.

Yakomeje avuga ko guhabwa amahugurwa ukanagerekaho guhabwa amafaranga, byatumye Abanyarwanda biganjemo urubyiruko babarirwa hagati ya 2500 na 3000 biyandikisha kuzitabira ayo mahugurwa.

Umushinjacyaha yavuze ko ikigaragaza ubutekamutwe bw’abateguye aya mahugurwa ari uko babonye hamaze kwiyandikisha abantu benshi bagahita bababwira ko buri wese uzitabira azatanga amadorali atanu abandi $15 kugeza kuri $25.

Avuga ko iyo inzego z’umutekano zitabatesha hakiri kare bari kumara kwambura Abanyarwanda bagasubira iwabo. Yavuze ko inzego z’umutekano zabatesheje bamaze kwambura Abanyarwanda asaga miyoni 4Frw n’amadorali ya Amerika 800.

Ubushinjacyaha bwasoje busaba Urukiko ko abaregwa bose bakatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu ndetse bagatanga n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw buri uregwa.

Abaregwa bahawe umanya ngo biregure maze bose uko ari bane bahakana ibyaha baregwa.

Dr Kinuthia yabwiye Urukiko ko ikigo cye kimaze imyaka icumi gihugura abantu kandi ko babikoze mu bihugu bisaga 10 birimo Afurika y’Epfo, Ethiopia, Uganda ndetse n’umwaka ushize aya mahugurwa yebereye mu Rwanda muri Hôtel des Mille Collines.

Yakomeje avuga ko yatangajwe n’uko Ubushinjacyaha bwemeza ko bateguye amahugurwa ya baringa, akavuga ko bafashwe bari mu cyumba cy’inama bagiye gutangira amahugurwa.

Yavuze ko mu butumwa bwose batanze nta hantu na hamwe bigeze basezeranya abazitabira amahugurwa kubaha amafaranga. Yasabye ubushinjacyaha ko bwakwerekana email igaragaza ko yandikiye abazitabira amahugurwa bazahabwa amadorali 197.

Ku kibazo cy’uko bateguye inama batabimenyesheje ubuyobozi, Dr Kinuthia yavuze ko bakoranye inama na Kigali Convention Centre, bavugana n’ubuyobozi bw’iyi hoteli bubizeza ko umutekano wabo urinzwe. Yanavuze ko n’inama bakoze umwaka ushize nta nzego za leta bigeza babimenyesha.

Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzakomeza ku wa 16 Nzeri 2019, ubwo hazaba humvwa abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Inama bashinjwa gutegura mu buryo bunyuranyije n'amategeko yari yitabiriwe n'imbaga nyamwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza