Abashinjacyaha bimuriye imirimo mu Rwanda mu gucukumbura dosiye ya Félicien Kabuga mbere yo kuburanishwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Kanama 2020 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), Serge Brammertz, ari mu Rwanda mu bikorwa bigamije kunoza dosiye ya Félicien Kabuga, mbere y’uko atangira kuburanishwa.

Kabuga yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 26 yihishahisha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Brammertz yavuze ko bari mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu kunoza ubufatanye n’Ubushinacyaha bw’u Rwanda no kunoza dosiye ya Kabuga Félicien.

Brammertz yavuze ko yongereye umubare w’abashinjacyaha bakorera mu Rwanda, kuko hagikenewe uruhare rwabo kuri dosiye ya Kabuga, ndetse hari n’abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside bagikeneye gufatwa.

Ati "Ubu igikenewe ni uko dosiye inozwa neza, tugasubira ku batangabuhamya, abarokotse Jenoside, abatanze ubuhamya mbere tukareba niba bagihari, turimo gukorana n’Ubushinjacyaha ngo turebe ko haboneka ibimenyetso bishya, muri iki cyumweru tuzahura n’imiryango y’abarokotse Jenoside kugira ngo tujyanishe dosiye n’igihe, ku buryo izaba imeze neza mu gihe gito gishoboka, mbere y’uko urubanza rutangira."

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko byari ngombwa ko impande zombi zihura, by’umwihariko kuri dosiye ya Kabuga, hagamijwe kuyinoza mbere y’uko atangira kuburanishwa.

Ati "Iyo umuntu afashwe, nk’abashinjacyaha murongera mukareba mu bimenyetso mufite, mukareba abari batanze ubuhamya, abatangabuhamya, mukongera mukareba niba nta kindi gishya gishobora kuba cyakwiyongeraho cyangwa se ibigifite akamaro, kugira ngo witegure neza urubanza."

"Nibyo rero nko kuri uyu munsi twaganiraga, ku byo dufite ku bikurikiranwa kuri Kabuga, urwandiko rumushakisha rwatanzwe mu 2007, ni byiza ko uyu munsi nyuma y’imyaka 13, ni ukureba ibyo bimenyetso byari bihari icyo gihe, no kureba uko bihagaze, n’uburyo dushobora kuba twabyongera tugendeye ku makuru mashya ashobora kuboneka."

Yavuze ko hari ibimenyetso bafite bishinja Kabuga birimo ko yagize uruhare rukomeye mu gushinga radio RTLM yakanguriraga abantu gukora Jenoside, ndetse hari n’ibimenyetso ko yagize uruhare mu kugenzura gahunda z’iyo radio, akanayibera umuterankunga.

Yakomeje ati "Dufite ibimenyetso bigaragaza ko yagize uruhare mu gutanga amafaranga yo kugura imipanga yakoreshejwe cyane cyane n’Interahamwe mu kwica Abatutsi, ikindi ni uko yari umuntu ukomeye yaba muri MRND, akagira n’uruhare rukomeye mu gukangurira abayoboke b’iryo shyaka gukora Jenoside."

"Ikindi cyane cyane nko mu 1994, ari mu bantu bashishikarizaga cyane abayobozi bari bariho, kugira ngo bakore Jenoside. Ibimenyetso turabifite, n’ibindi turimo kugenda tubona uyu munsi, biba biza bishimangira uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatitsi."

Ku wa 3 Kamena nibwo Urukiko rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agomba kohererezwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, akaba arirwo rumuburanisha; bisobanuye ko nta gihindutse yajyanwa i Arusha kuko ubusabe bw’uko yaburanishirizwa mu Buholandi bwanzwe.

Kugeza ubu Kabuga afungiwe i Paris, ariko yajuririye Urukiko rusesa imanza arusaba kwemeza ko aburanishirizwa mu Bufaransa, guhera ku wa 2 Nzeri rukazatangira gusuzuma ubujurire bwe.

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable na mugenzi we wa IRMCT, Serge Brammertz, mu kiganiro n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .