Ibi byagarutsweho mu nama yo gutegura igenamigambi ry’umwaka wa 2022/2023 rya gahunda Kaminuza y’u Rwanda ishyira mu bikorwa uhuriweho na Suède igamije guteza imbere ubushakashatsi binyuze mu bufatanye hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.
Ni ubufatanye bumaze imyaka 20, Abanyarwanda boherezwa kwiga muri Kaminuza zitandukanye zo muri Suède abandi bagafatanya n’abahanga bo muri iki gihugu gukora ubushakashatsi.
Mu kubakira ubushobozi abarimu bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, binyuze muri ubwo bufatanye bw’ibihugu byombi Abanyarwanda bagera kuri 85 banyuze muri iyi porogaramu babonye impamyabumenyi y’ikirenga barimo abagore 27.
Minisitiri Uwamariya yashimye umusanzu iyi gahunda imaze kugeza ku Banyarwanda mu rwego rwo guteza imbere uburezi bugezweho, ubushakashatsi no kubakira abarimu bigisha muri Kaminuza ubushobozi.
Yavuze ko urebye aho ubushakashatsi bw’u Rwanda bugeze kugeza uyu munsi by’umwihariko muri Kaminuza y’u Rwanda nk’ifite inshingano zo kurushaho guteza imbere ubushakashatsi bukiri hasi.
Ati “Kaminuza y’u Rwanda rero ntiragera aho twifuza, twifuza ko nyuma ya bwa bushakashatsi bitahagararira aho. Birasaba ko Kaminuza ishyiramo imbaraga mu gukomeza gukora ubushakashatsi kandi birasaba ko dukomeza kubaka ubushobozi.”
Yagaragaje ko ubushakashatsi bwiza bukwiye kuza bugaragaza ikibazo kitavugwaga muri sosiyete hanyuma bukagaragaza n’inzira yo gukemura icyo kibazo.
Yakomeje agira ati “Iyo biga bakora ubushakashatsi kandi bureba igihugu, bareba n’ubndi ubujyanye no gukemura ikibazo igihugu gifite. Ukurikije abamaze kurangiza. Ubundi impamvu yo gukora ubushakashatsi ni ukugira ngo bufashe igihugu mu gukemura ibibazo uba dufite.”
Muri gahunda y’iterambere rirambye mu Rwanda NST1, biteganyijwe ko mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku bumenyi Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’ibigo bitandukanye igomba guteza imbere ubushakashatsi by’umwihariko mu birebana n’ikoranabuhanga n’iterambere ry’inganda.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko kugeza ubu biteguye gufasha abakora ubushakashatsi by’umwihariko mu buryo butandukanye burimo no kubona amikoro cyane ko nayo aba akenewe ndetse no kongera umubare w’impuguke binyuze muri iyi porogaramu ihuriweho n’u Rwanda na Suède.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Musafiri Papias Malimba yabwiye IGIHE ko muri iyi nama yari imaze imyaka ibiri itaba bagiye kurebera hamwe zimwe mu ngingo z’ingenzi zikenewe kwihutishwa mu nyungu zo guteza imbere ubushakashatsi.
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko kuba ubu bufatanye n’u Rwanda ruri mu burezi by’umwihariko mu guteza imbere ubushakashatsi ari ingirakamaro cyane kuko ubushakashatsi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu.
Porogaramu ihuriweho na Suède igiye gukomereza mu Rwanda
Ubusanzwe iyi gahunda ihuriweho n’u Rwanda na Suède boherezaga abarimu muri Kaminuza zitandukanye zo muri Suède ariko kugeza ubu muri iki cyiciro cya kane cy’ubutanye, Minisiteri y’uburezi ivuga ko bigiye koroshywa abakora ubushakashatsi n’abakomeza kwiga bagakomereza mu Rwanda cyane ko Kaminuza y’u Rwanda imaze guhabwa ubwo bushobozi.
Musafiri Papias Malimba yavuze ko kugeza uyu munsi kuba igice kimwe cy’iyi porogaramu igiye kwimurirwa muri Kaminuza y’u Rwanda hanyuma abahanga baturutse muri Suède bakaza mu Rwanda bishimangira ko hari byinshi u Rwanda rumaze kunguka.
Yavuze kandi ko ibyo bizagabanya umubare w’abahanga boherezwaga kwiga mu mahanga ntibagaruke nyamara igihugu cyarabashoyeho akayabo kugira ngo bajye kuvoma ubumenyi.
Yakomeje agaragaza kandi ko kohereza abanyeshuri muri Suède bihenze cyane bityo ko kuba abanyeshuri bakiga mu Rwanda bizongera umubare w’abazungukira muri iyo porogaramu yashowemo agera kuri miliyari 31 Frw zatanzwe na Guverinoma ya Suède mu 2019.
Kugira ngo umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ahabwe uburenganzira cyangwa buruse yo gukomeza kwiga mu cyiciro cya Phd babanza gukoreshwa ibizamini hagatoranywa bagendeye ku manota bagize muri ryabazwa ari nako bizakomeza gukorwa.






Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!