Abashaka u Rwanda barushakira ibibi, barukurahe se? – Perezida Kagame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Ukuboza 2018 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakurikiye imyitozo ya gisirikare, avuga ko ari Ingabo zuzuye nyuma yo kugaruka ku bushobozi n’inshingano zifite, anashimangira ko byerekana ko abashakira u Rwanda ibibi ntaho barukura.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 wari umunsi wo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu. Yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch III FTX 2018’.

Mu kiganiro yahaye abasirikare nyuma yaho, yashimye urwego Ingabo z’u Rwanda, ziriho n’ubwitange zigaragaza mu kazi zikora kandi zihabwa ibihembo biringaniye.

Yagize ati “Ingabo nk’izi ni ingabo zuzuye. Niyo mpamvu mumaze iminsi hano mwigishwa ibyo mwatweretse, byerekana ibyakorwa, ibyakoreshwa igihe bibaye ngombwa. Abashaka u Rwanda, barushakira ibibi, barukurahe se? Ntaho bafite barukura.”

“Ubundi umuntu arebye ibyo abantu bakora mu mvura, mu mashyamba, harimo gukomereka, harimo ibintu byinshi, ntabwo ibyo mubona bigera aho tuvuga ngo birahagije. Uyu mwuga uvuze byinshi birenze umuntu kuko ari iby’igihugu. Biraturenze nk’abantu ku giti cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko umushahara, ibikoresho, aho abantu baba n’ibindi bishobora kongerwa, ariko hagomba kuboneka n’ubushobozi bujya mu bindi bikorwa nk’uburezi, ubuvuzi, gufasha abatishoboye, ibikorwa by’iterambere n’ibindi.

Yashimangiye ko icy’ingenzi ari uko igihugu kigomba gukoresha neza ubushobozi buhari.

Yakomeje agira ati “Ibyo dukora bidusaba byinshi biruta ibyo dufite, bituma dukoresha neza bike dufite kugira ngo dushobore kuba twakora akazi kanini karuse ibyo tuba dufite byo gukoresha.”

“Isasu ryose urashe urabara. Uko dukoresha ibyo dufite bigomba kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabyo dufite byo gupfa ubusa. Tugomba gukoresha neza ibyo dufite tukagera ku biruta kure ibyo tuba dufitiye ubushobozi.”

Perezida Kagame yavuze ko n’igihe igihugu kizaba kigeze kuri byinshi, kitazigera kigira ibyo kwangiza. Yashimangiye ko nta kazi katazashoboka igihe ibitekerezo bizaba ari bizima, ndetse “ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.”

Yakomeje agira ati “Hari ubwo twajyaga ku rugamba dufite amasasu icumi mu mbunda mu gihe abanzi bacu babaga bafite amasasu ijana. Ariko kugira ngo utsinde intambara ntibisaba ko uba ufite amasasu ijana, iyo amasasu ashize, ni wowe uba usigaye ngo ugere ku ntego.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yabwiye abanyamakuru ko imyitozo nk’iyi ari ingenzi ku basirikare mu gukarishya ubumenyi bwabo.

Agaruka ku mpanuro z’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango yavuze ko yabasabye gukomeza gushyira imbere umurava n’urukundo rw’igihugu ku buryo ntaho umwanzi yamenera.

Lt Col Munyengango yanavuze ko gukora imyitozo njyarugamba bidasobanuye ko igihugu cyitegura intambara, ngo ni ukwihugura kugira ngo abasirikare barusheho kunoza akazi kabo.

Ni ku nshuro ya gatatu iyo myitozo ibaye. Iya mbere yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2016, iy’umwaka ushize iba ku wa 10 Ugushyingo 2017.

Perezida Kagame yashimangiye ko umwuga wa gisirikare uvuze byinshi birenze umuntu ku giti cye
Perezida Kagame yakurikiye imyitozo ya gisirikare yambaye nk'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda
Perezida Kagame yambaye 'ecouteur' zituma umuntu atumva urusaku rw'imbunda uko rwakabaye
Imbunda nini nazo zifashishijwe mu myitozo ya RDF
Hakoreshejwe imizinga mu kumisha urufaya ku mwanzi hagamijwe kumuhashya
Abasirikare bakuru benshi bitabiriye iki gikorwa
Aha niho hari hashyizwe ibirindiro by'umwanzi
Urugamba rw'imyitozo rwabereye mu gice cyahariwe ibikorwa bya gisirikare mu kigo cya Gabiro
Col Ruhunga Jeannot uyobora Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, yari yashyizemo imyambaro ya gisirikare
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe nawe yitabiriye gukurikirana iyi myitozo
Intwaro nini ni zimwe mu zifashishijwe muri iyi myitozo
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston aganira n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe
Minisitiri w'Ingabo, Gen Maj Murasira Albert yakurikiye iyi myitozo ku nshuro ya mbere nk'umwe mu bagize Guverinoma
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith yari yicaranye na Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase
Perezida Kagame aganira n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Nyamvumba Patrick

Amafoto: Niyonzima Moïse & Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .