00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenateri n’Abadepite bagiye gukusanya amakuru ku kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 February 2025 saa 07:48
Yasuwe :

Abasenateri n’Abadepite bagize Ihuriro Rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), ryateguye igikorwa cyo gusura tumwe mu turere twagaragayemo ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gukusanya amakuru ku cyakorwa mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu gukora icyo gikorwa mu mpera z’umwaka ushize, basuye uturere dutanu turimo Nyaruguru, Ngoma, Karongi, Rusizi na Ruhango bagirana ibiganiro (…)

Abasenateri n’Abadepite bagize Ihuriro Rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), ryateguye igikorwa cyo gusura tumwe mu turere twagaragayemo ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gukusanya amakuru ku cyakorwa mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gukora icyo gikorwa mu mpera z’umwaka ushize, basuye uturere dutanu turimo Nyaruguru, Ngoma, Karongi, Rusizi na Ruhango bagirana ibiganiro n’abayobozi ku rwego rw’umurenge, abaturage n’abahagarariye urubyiruko.

Mu rwego rwo gukomeza gusesengura ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara iri huriro ryemeza ko ryasanze ari ngomba gusura utundi turere 10.

Urwo rugendo rw’iminsi ibiri rugamije kungurana ibitekerezo n’abayobozi ndetse n’abaturage ku bikubiye mu masezerano yo gukumira jenoside, n’ingamba zafatwa ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside ivugwa muri tumwe mu turere.

Biteganyijwe ko bagira umwanya wo gusobanurira abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga yerekeranye no gukumira no guhana icyaha cya jenoside, n’ibigize ihame remezo ryerekeye kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.

Hari kandi ukurebera hamwe uruhare rw’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri ayo masezerano n’ibigize ihame remezo ryerekeye kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragaramo byose.

Iryo huriro kandi rigamije kumenya imiterere y’ibibazo by’ingengabitekerezo ya jenoside bivugwa muri utwo turere n’ingamba zafatwa zo kubikumira.

Uturere twatangiye gusurwa kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025 ni Rwamagana, Bugesera, Gicumbi, Rulindo, Nyamagabe, Gisagara, Kirehe, Ngororero, Rubavu na Nyamasheke.

Bagirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage ndetse n’urubyiruko.

Abagize iri huriro kandi bagaragaza ko biteze umusaruro muri urwo rugendo bagiyemo kuko nyuma y’icyo gikorwa amakuru azaba yakusanyijwe ari yo azashingirwaho.

Itangazo rikomeza riti “Nyuma y’iki gikorwa, amakuru azaba yakusanyijwe ku mbogamizi zikigaragara mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside, n’ahakigaragara intege nke muri gahunda zo gusisigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, azifashishwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gutegura ibikorwa bizafasha mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragaramo byose."

Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gushakira ibisubizo ku ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda nubwo hashize igihe hagaragara ibikorwa birimo kwibasira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibigaragaza ingengabitekerezo yayo.

Perezida w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, aganira n'abaturage
Abaturage bagaragaza ibitekerezo byabo ku cyakorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .