00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenateri mu mwiherero wo kwisuzuma mu mikorere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2022 saa 01:01
Yasuwe :

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena bahuriye mu mwiherero ugamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo.

Uyu mwiherero w’iminsi itatu watangiye ku wa 27-30 Nyakanga 2022. Uri kubera mu Karere ka Nyagatare.

Sena yatangaje ko ugamije kungurana ibitekerezo ku buryo Abasenateri barushaho kunoza uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo.

Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, yagaragaje ko nubwo muri manda ya gatatu hari byinshi bimaze kugerwaho, hari ibigaragara ko bikwiye kurushaho gushyirwamo imbaraga. Ibi birimo guteganya ibikorwa bishingiye mbere na mbere ku mwihariko wa Sena wo ”kumenyekanisha no kugenzura iyubahirizwa ry’Amahame Remezo”, kurushaho gusura abaturage no kuba ikigega cy’ibitekerezo.

Dr. Iyamuremye Augustin yagize ati “Biro ya Sena yemeje ko ari ngombwa ko Abasenateri bafata umwanya wo kwisuzuma no kurebera hamwe ibyagezweho muri iyi myaka ibiri n’igice ishize ya manda ya 3 ya Sena, imbogamizi bahuye na zo, bagafata n’ingamba zo kurushaho kuzuza inshingano zabo”.

Muri uyu mwiherero, Abasenateri bari kungurana ibitekerezo ku nshingano yihariye ya Sena yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga n’uko ishyirwa mu bikorwa, Ivugururwa ry’Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena n’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi n’uruhare rwa Sena.

Nyuma y’umwiherero wa Sena, hitezwe umusaruro mu kugira icyerekezo kimwe kandi gihamye ku bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano za Sena; kugira Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena rinoze, rifasha abayigize kuzuza inshingano no Kugira uburyo bwo guhererekanya amakuru bunoze.

Mu gusoza umwiherero, Abasenateri bazifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022; biteganyijwe ko bazanagirana ibiganiro mu kuwusoza.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin na Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi, Mukabaramba Alvera [iburyo] ndetse na Visi Perezida ushinzwe iby’Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, ni bo bayoboye umwiherero
Uhereye ibumoso: Senateri Dr Havugimana Emmanuel yari kumwe na Senateri Habineza Faustin na Senateri Dusingizemungu Jean Pierre na bo bitabiriye umwiherero
Abasenateri bari mu mwiherero wo kwisuzuma mu mikorere
Uyu mwiherero uri kubera mu Karere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .