00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenateri batunguwe n’imihanda basanze itajyanye n’Umujyi wa Karongi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 19 July 2022 saa 10:41
Yasuwe :

Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari biyemeje gukorera ubuvugizi Akarere ka Karongi kakabona imihanda kuko kuba kayikennye bibangamira ishoramari.

Babitangaje kuri uyu wa 19 Nyakanga 2022, ubwo basozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri bagiriye muri aka Karere mu gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu iterambere rirambye ry’imijyi.

Itsinda ry’abasenateri ryari riyobowe na Senateri Mureshyankwano Marie Rose, nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’umujyi wa Karongi n’agakiriro ka Karongi bavuze ko basanze inzego zibishinzwe zikwiye guha Karongi amafaranga yo gukora imihanda.

Ati "Haracyari imbogamizi nyinshi zikwiye gukemuka kugira ngo umujyi wa Karongi urusheho gutera imbere. Nk’imihanda iracyari mikeya kandi ntinatunganyije, hari amahoteli meza cyane, ariko imihanda ijyayo iracyari ibitaka, ahandi ni uduhanda duto cyane tunafunganye".

Senateri Mureshyankwano yakomeje avuga ko kuba akarere ka Karongi katarabona amafaranga ahagije ngo biteze imbere uko igihugu kibyifuza atari ubushake bukeya ahubwo biterwa n’ubushobozi buke bw’igihugu, gusa bagiye gusaba inzego zibishinzwe zizirikane ko aka karere gakeneye imihanda.

Ati "Cyane cyane icyo navuga cyihutirwa ni ugukora iyi mihanda ni na bwo buvugizi tugiye gukora. Birihutirwa gukora iyi mihanda. Ni ukubwira inzego zibishinzwe zikabashakira ingengo y’imari yo gukora iyi mihanda yo mu mujyi wa Karongi".

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022/23 aka karere nta mafaranga kahawe yo gukora imihanda.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Niragire Théophile avuga ko bamaze gukora inyigo y’imihanda ihwanye n’ibilometero 16 ndetse ngo bagiye no gukora indi nyigo y’ibilometero 50 kugira ngo bamenye amafaranga akenewe ngo iyi mihanda yose ikorwe.

Akarere ka Karongi gafite umuhanda Kivu Belt ukanyuramo ariko gakennye cyane imihanda yo mu makaritsiye n’ihuza imirenge y’icyaro n’umujyi wa Karongi.

Abasenateri basanze Karongi ikennye imihanda biyemeza kuyikorera ubuvugizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .