Bagaragaje kandi ko ubwunganizi buhabwa abana bakurikiranyweho ibyaha budakorwa mu buryo bunoze.
Byagarutsweho n’Inteko rusange ya Sena nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzumwa rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2023-2024.
Perezida w’iyo Komisiyo, Senateri Umuhire Adrie, yashimye ibimaze gukorwa bigamije guha ubutabera abana bakurikiranyweho ibyaha, birimo gushyiraho amategeko arengera umwana no kubashakira ababunganira mu mategeko.
Yashimangiye ariko ko harimo ibibazo bikunze kugaragara buri mwaka birebana n’imitangire y’ubutabera ku bana, bityo bikaba bikwiye guhabwa ubwihutirwe mu kubikemura kuko abana ari bo mbaraga z’ejo hazaza h’igihugu.
Ati “Ibyo bibazo birimo kutajuririra ku gihe imanza z’abana; kudategurana urubanza n’umwana kuri bamwe mu bunganizi, gusubika kenshi imanza kubera ko abunganizi mu by’amategeko batitabiriye iburanisha; kuburanishwa nk’umuntu mukuru kandi icyaha akurikiranywe cyarakozwe akiri umwana no gukoresha ikoranabuhanga mu iburanisha kandi abana batarimenyereye.”
Yongeyeho ati “Impinduka mu baburanira abana (ubugenzacyaha, ubushinjacyaha no mu rukiko); guhatira abana kwemera icyaha bizezwa guhita barekurwa cyangwa kugabanyirizwa ibihano no gutinda kuburanisha abana bari muri za kasho z’ubugenzacyaha.”
Yasabye ko Minisiteri y’Ubutabera ikwiye gufata ingamba zo gukemura ibyo bibazo bikigaragara mu kunganira abana bakurikiranyweho ibyaha, umwavoka uhawe dosiye akunganira umwana kugeza urubanza rurangiye.
Yagaragaje kandi ko Minisiteri y’Ubutabera ifatanyije n’Urugaga rw’Abavoka bakwiye gushyiraho uburyo bwo gukurikirana imikorere y’Abavoka bunganira abana, ugaragaweho imyitwarire mibi akabibazwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Yavuze kandi ko hari hakwiye gusuzumwa uburere butangirwa mu miryango hagamijwe kumenya impamvu ituma abana bakora ibyaha bitandukanye ndetse n’ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda.
Abasenateri batabaje...
Senateri Mukakarangwa Clotilde yagaragaje ko hari hakwiye kubaho abavoka n’abacamanza bihariye baburana imanza z’abana nk’uko habaho n’abahanga bihariye baminuza mu gukurikirana ubuvuzi bw’abana.
Ati “Iyo tugiye mu bijyanye n’ubuzima ubona ko buri mavuriro harimo abaganga bita ku bana, bakaba barabyigiye kuko kugira ngo umenye indwara y’umwana ni uko uba warabyigiye kandi ufite kwihanga. Byatumye nibaza ngo ese ntihashobora kubaho abacamanza bashobora kuburana imanza z’abana?”
Yakomeje ati “Mu bigaragara muri raporo hari n’aho batajya gusura abana mu magororero, nonese waburanira umuntu utamusuye ngo umenye umuzi w’ikibazo bamufatiye? Bashobora kubireba hakabaho abacamanza basobanukiwe n’imanza z’abana bakabyitaho ndetse bagahabwa amahugurwa muri ibyo.”
Senateri Bideri John Bonds yavuze ko abona uburyo amasezerano ahabwa abavoka mu manza z’abana yakongera akarebwaho mu kunoza ibyo bakora.
Uwera Pelagie yashimangiye ko iyo umwana arenganye hangirika byinshi cyane ko aba akiri muto.
Ati “Umwana uba warenganye hari byinshi byangirika, ashobora kuba yabujijwe bwa burenganzira, bwo gukomeza kuba mu muryango we, kurerwa, kwiga n’ibindi bishobora kumuhungabanya. Guhungabana akiri muto bishobora kumugiraho n’ingaruka z’igihe kirekire.”
Yavuze ko ikijyanye n’amategeko gikwiye kubahirizwa cyane cyane mu gihe umwaka yaba yakoze icyaha ndetse hakaba harebwa uburyo hashobora kubaho ibindi bihano bitari ugufungwa.
Ati “Natekereje niba hakwiye kubaho umwihariko kugira ngo bijye bibanza birebweho mu buryo bwo guhana umwana, ariko tunatekereza ubundi buryo bashobora guhabwa undi murongo wo kwigorora bitabaye ngombwa ko bajyanwa muri kasho.”
Amafaranga y’intica ntikize n’ingendo za hato na hato...
Umwe mu banyamategeko umaze igihe yunganira abana mu nkiko, yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma ibyo bibazo ku butabera buhabwa abana bibaho zishingiye ku kuba bahembwa amafaranga y’intica ntikize.
Yagaragaje ko umunyamategeko ku giti cye ugiye kunganira abana agenerwa ibihumbi 400 Frw mu gihe ababarizwa muri Cabinet hatangwa ibihumbi 500 Frw.
Uwo mwavoka kandi aba asabwa gukora ingendo zerekeza ahari stasiyo za RIB mu gihe hari umwana wakoze icyaha watawe muri yombi kuko aba agomba kumwunganira.
Yasobanuye ko amafaranga bahabwa usanga arangirira mu ngendo bigatuma bacika intege ndetse rimwe na rimwe abarangije amasezerano y’umwaka basinya ntibayongere.
Yagaragaje ko hari n’ubwo bamenyeshwa n’ubugenzacyaha iminsi bakererewe bikaba byatuma bataganira n’abo bana uko bikwiye cyangwa bamwe ntibanageyo.
Ikindi yagaragaje nk’imbogamizi irimo ni uko n’ayo mafaranga make atangwa usanga ashobora kumara amezi atandatu ataratangwa, bikaba byakoma mu nkokora abanyamategeko.
Ku kijyanye no kutarangiza imanza, yavuze ko akenshi biterwa n’uko abavoka benshi iyo barangije amasezerano y’umwaka batajya bongeresha kubera ibibazo biba birimo no gutinda kw’imanza.
Yagaragaje ko byakemurwa no kongera ingano y’amafaranga atangwa ku bavoka baburanira abana ndetse hakanongerwa umubare w’abavoka baburana izo manza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!