Abasenateri basabye iyihutishwa ry’ishyirwaho ry’ikigo kigisha kuri Jenoside

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Sena y’u Rwanda yasabye leta kwihutisha ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Icyitegererezo gitanga ubumenyi kuri Jenoside nk’uburyo bwo kongerera ingufu ubushakashatsi bukorwa kuri Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo yayo no guhangana n’abayihakana mu Rwanda no mu mahanga.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, ku 3 Ukwakira 2019, nibwo yamuritse ubushakashatsi ku miterere y’ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa.

Ubusabe bw’ishyirwaho ry’icyo kigo bukurikira ibyavuye mu bushakashatsi ku bantu baba mu mahanga, bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senateri Nyagahura Marguerite yagize ati “Turasaba ko hashyirwaho ikigo cy’icyitegererezo kigisha kuri Jenoside, kigahuriza hamwe abashakashatsi, abanyeshuri n’impuguke mu gutanga ubumenyi kuri Jenoside baturuka mu Rwanda no mu mahanga.”

Yakomeje avuga ko “Iki kigo kizajya gikora ubushakashatsi, gitange amahugurwa, kigire isomero, ndetse kinakwirakwize ibyavuye mu bushakashatsi kuri Jenoside, ingengabitekerezo yayo ndetse n’ipfobywa ryayo.’’

Iki kigo nigishyirwaho, kizanagenzura ubushakashatsi bwose bukorwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guhangana n’abayihakana.

Ati “Iki kigo kizajya kigenzura abahabwa uruhushya rwo gukora ubushakashatsi kuri Jenoside hagamijwe gusesengura ireme ryabwo no kureba umusanzu wabwo mu kuyirwanya no guhangana n’ingengabitekerezo yayo.”

Inyigo yakozwe igaragaza ko guhakana Jenoside byagiye binyuzwa mu nzira zitandukanye zirimo radiyo, televiziyo, ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi, byose byashyizweho n’abahakana Jenoside, abayikoze n’imitwe y’abahezanguni muri politiki.

Ibyaha byo guhakana Jenoside kandi byakozwe n’inzu zisohora ibitabo zashyizweho n’Abanyarwanda n’abanyamahanga, hakiyongeraho n’abashakashatsi bayihakana.

Muri izo nzu zisohora ibitabo harimo “Editions Sources du Nil” yashinzwe na Eugène Shimamungu, “Editions La Pagaie” ya Jean Marie Vianney Ndagijimana, “Editions du Panama’’ na “Editions Duboiris” za Charles Onana.

Ubushakashatsi bugaragaza ko izi nzu zasohoye ibitabo bihakana ndetse birimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

By’umwihariko, “Editions Sources du Nil” yasohoye ibitabo by’abahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) barimo Ferdinand Nahimana, Edouard Karemera, Jean Bosco Barayagwiza, Augustin Ngirabatware na Protais Mpiranya ugishakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside, yahasohoreye igitabo.

Indi miyoboro ikoreshwa mu guhakana Jenoside, irimo ibitabo bihakana Jenoside bisohorwa n’abanyamakuru bo mu mahanga, amashusho aninura, n’imbuga nkoranyambaga. Hari kandi n’imiryango itegamiye kuri leta, insengero, imyigaragambyo, imbwirwaruhame, abacamanza mpuzamahanga, abunganira abandi mu mategeko, ndetse n’inkiko mpuzamahanga.

Senateri Nyagahura yakomeje agira ati “Guhakana Jenoside bikorwa ahanini hifashishijwe ibitabo, itangazamakuru, imbwirwaruhame, kandi biracyakorwa. Ku bw’ibyo, birasaba gukomeza gukora ubushakashatsi, hagaragazwa ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse abayihakana bakarwanywa.”

-  Hakenewe inzu zisohora ibitabo

Nyagahura yongeyeho ko inzu zisohora ibitabo birwanya Jenoside zigomba gushyirwaho.

Ati “Birasaba kubaka ubushobozi bw’abanditsi b’Abanyarwanda mu gukora ubushakashatsi, bakandika ibitabo kuri Jenoside ndetse bakajya banasubiza abayihakana binyuze mu kwandika ukuri kuri yo, bakanakwirakwiza ibitabo mu Rwanda no mu mahanga.”

Leta igirwa inama ko igomba gushyiraho ku bwinshi abantu bayihagarariye by’umwihariko ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, bazajya bakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye no gukumira no guhana ibyaha bya Jenoside, guhangana n’abayihakana no kurandura ingengabitekerezo yayo.

Abasenateri basabye ko hakongerwa ubushobozi ku bahagarariye u Rwanda mu mahanga mu rwego rwo kurushaho gushishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare muri gahunda zigamije kuzamura ubumwe n’ubwiyunge, ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda z’itorero ry’igihugu, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’ibindi.

Senateri Karangwa Chrysologue yasabye ko abasenateri bo muri manda ya gatatu bagomba kwibanda cyane ku byifuzo byagaragajwe n’ubushakashatsi.

Yagize ati “Uburyo bw’ibiganiro bugomba kuba buteguye neza, mu rwego rwo guhangana n’ihakana rya Jenoside.”

Perezida wa Sena, Dr. Augustin Iyamuremye, yasabye amahanga n’imiryango mpuzamahanga gushyiraho amategeko akumira, akanahana ihakana rya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu bihugu byabo.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kashimangiye ko mu Rwanda habaye Jenoside, Loni yemeje ko inyito yemewe igomba gukoreshwa ku Isi hose ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside, abenshi mu bayigizemo uruhare barafashwe baryozwa ibyo bakoze, ariko hari abandi umunani babarwa nka ba ruharwa, barimo Kabuga Félicien, Mpiranya Protais, Bizimana Augustin, Kayishema Fulgence, Munyarugarama Pheneas, Ndimbati Aloys, Sikubwabo Charles na Ryandikayo Charles, bagishakishwa bikekwa ko bihishe mu bihugu bitandukanye.

Sena y'u Rwanda yasabye ko ishyirwaho ry'ikigo cyihariye kigisha kuri Jenoside ryihutishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .