Abasenateri bagiye kujya mu turere twose mu gucukumbura ibibazo by’imiturire

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Abasenateri bagiye kugenderera uturere twose mu gucukumbura ibibazo biri mu miturire n’imikoreshereze y’ubutaka, ngo hatangwe inama zatuma ibiteganywa na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi bigerwaho mu 2024.

Mbere yo gutangira uru rugendo rwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, abasenateri baganiriye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete n’ibigo bishamikiye kuri iyi minisiteri, bereka izi nzego ko zigomba kugira igenamigambi rihamye kandi rishingiye ku mibare y’ukuri.

Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu muri Sena, Muhongayire Jacqueline, yavuze ko iyi komisiyo yageze mu turere, Umujyi wa Kigali n’itandatu iwunganira, ihasanga ibibazo byinshi bishingiye ku miturire n’ibishushanyombonera by’imiturire bitaraboneka.

Guverinoma iteganya ko mu 2024 imiryango 10,209 izaba yimuwe mu manegeka naho igera ku 205,488 yoroherezwe kuva mu tujagari.

Uretse ibyo, hanateganywa kuzateza imbere imiturire yo mu byaro ku buryo umubare w’Abanyarwanda bazaba batuye ahantu habugenewe mu cyaro uzazamuka ugere kuri 80% uvuye kuri 55, 8 % bariho mu 2014 (EICV4) bari mu midugudu.

Senateri Bizimana Evariste ati “Uragenda ugasanga abantu batuye ku murongo’ bikitwa umudugudu nyamara atari wo.

Ku midugudu y’icyitegererezo ifite ibikorwaremezo byose, Senateri Bizimana avuga ko ihenze kandi muri za Nyabihu, Muhanga, Rutsiro, Gakenke abaturage benshi bagituye hejuru ku misozi.

Ati “Kubakurayo mu 2024 tubwizanye ukuri ntibizashoboka, birasaba amafaranga menshi.”

Yakomeje avuga ko hakwiye imibare ishoboka, bigafatirwa ingamba zo kubigeraho.

Ku byerekeye ibishushanyombonera muri Kigali, yavuze ko hakwiye gutegurwa aho gutura nk’uko bikorwa ku nganda.

Ati “Hagomba kuba hakase ibibanza mbere na mbere, ukabwira umuntu wese ushaka kubaka muri Kicukiro uti ‘nushaka kubaka uzajya i Gahanga’, haciwe imihanda, hari amazi n’amashanyarazi, hakuzura ukababwira uti murajya i Masaka … ibyo utabikoze buri wese arishakira.”

Yavuze ko kudateganya kare ari cyo cyatumye ahari ubutaka bwera nk’i Kamonyi, hubatswe inzu nyinshi usanga hamwe nta bikorwaremezo bihari.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere (RHA), Serubibi Eric, yabwiye abasenateri ko babonye impuguke izafasha iki kigo kuvugurura imijyi itandatu yunganira Kigali, kikazatangira akazi mu byumweru bibiri biri imbere.

Ushinzwe imiturire n’iterambere muri RHA, Kampayana Augustin, yongeyeho ko basigaje gusa gukorera uturere dutatu ibishusanyombonera by’imidugudu y’icyitegererezo yo guturamo mu cyaro.

Ati “Uyu mwaka turarangije ibishushanyombonera by’icyaro byose.”

Mu mijyi ibyo bishushanyombonera bizaboneka bitarenze umwaka utaha.

Senateri Karangwa Chrysologue, yasabye ko ahakoreshwa impuguke hagomba kwitonderwa ngo zitazakora ibidashoboka nk’uko izakoze mu myaka ishize igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali zabigenje.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, yijeje abasenateri ko ubu habaho gukorana bya hafi n’izo mpuguke kandi muri Kigali hari kubarurwa abatuye mu tujagari twose ngo batuzwe neza, nta kubajyana ahandi.

Ati “Twashakaga rero gutangirira kuri utwo tujagari, bitari ukwimura abo bantu ngo bajyanwe hanze y’umujyi, turashaka nabo ngo bagume hano kuko n’abakozi barakenewe ku nzego zose.”

Avuga ko abashoramari bamaze kubona ko bishoboka, kubakira abari mu tujagari inzu zijya hejuru, ahasigaye bakahakoresha.

Amb. Gatete yavuze ko nka minisiteri nabo bazishimira kubona amakuru abasenateri bagiye gukusanya mu turere, akazabafasha mu igenamigambo ry’imiturire.

Abasenateri bazatangira kujya mu turere ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, yavuze ko muri Kigali hari kubarurwa abatuye mu tujagari
Perezida wa Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu muri Sena, Muhongayire Jacqueline

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza