00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasebya igihugu mubacecekeshe - Minisitiri Dr. Bizimana abwira urubyiruko

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 February 2025 saa 02:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko ko rudakwiriye kurebera abasebya igihugu ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko bakwiriye kubazibya bifashishije amakuru y’ukuri agaragaza iterambere rimaze kugerwaho.

Yabigarutseho ku wa 07 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rusaga 1000 rwo mu turere dutandatu tugize Intara y’Iburasirazuba mu biganiro byahawe insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko menya amateka yawe.’’

Ni ibiganiro byahawe urubyiruko rwo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Kirehe na Ngoma.

Mu biganiro bahawe na Minisitiri Dr. Bizimana harimo ibirebana n’amateka y’ubumwe bw’Abanyarwanda, icengezamatwara ry’urwango byabaye mu Rwanda, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, imiterere y’ipfobya n’ihakana ryayo n’ibindi.

Minisitiri Bizimana yavuze ko ibyo biganiro bimaze imyaka itatu bitangwa biba bigamije gutegura urubyiruko kuko haba habura amezi make ngo u Rwanda rwinjire mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994, ikaba yarabaye abenshi batari bavuka.

Ati “Ikindi ni ukugira ngo bamenye aho igihugu cyavuye. U Rwanda ni igihugu cyamaze ibinyejana byinshi kiyobowe neza gikomeye ariko kigira n’indi myaka kuva abazungu bakizamo, imyaka irenga 60 kirasenywa kugeza Abatutsi barenga miliyoni bishwe.”

Yakomeje avuga ko ayo mateka yose yaranze politike y’urwango n’amacakubiri kugeza aho abaturage bamwe bicwa ari ngombwa ko abato babimenya. Ati “Tugamije kubaha ubumenyi bw’urwo rugendo rw’ayo mateka ngo bavanemo amasomo yo kurinda igihugu no kucyubaka.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari abantu benshi muri iki gihe bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya u Rwanda no gucengeza amatwara y’ivangura n’ingengabitekerezo mu rubyiruko, arusaba kudakurikira izo nyigisho mbi.

Ati ‘‘Mujye mumenya gushungura, ukwigisha ngo wigomeke kuri gahunda za Leta nka Mituweli, gahunda zo gukura abaturage mu bukene abo mubihorere ahubwo mubamagane.’’

Yakomeje agira ati “ Ubu muri intumwa mugende abasigaye mu rugo mubahe ubutumwa mwahawe mu bugeze ku bo muturanye, abo mwigana n’abo mukorana. Mugende murinde igihugu mu buryo bw’imbuga nkoranyambaga abavuga nabi igihugu mubasubize, mubacecekeshe, mugende ku mbuga nkoranyambaga mubazibye. Ntimukabone batuka Umukuru w’Igihugu cyacu ngo muceceke, burya baba batuka igihugu cyose.’’

Muragijimana Diane waturutse mu Murenge wa Rwinkwavu, yavuze ko yishimiye ibiganiro yahawe, ko bimuhaye inshingano zo gutangira amakuru ku gihe, ndetse ko yifashishije ibyiza bimaze kugerwaho agiye gutanga umusanzu mu gucecekesha abasebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.

Cyirima Buhungiro yavuze ko agiye gukoresha ibisigo n’indirimbo mu gucecekesha abavuga nabi u Rwanda nyamara baruherukamo kera.

Minisitiri Dr Bizimana yasabye urubyiruko gucecekesha abakoresha imbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda, rwifashishije amakuru y'ukuri y'ibyagezweho
Ikigorwa cyo guhugura urubyiruko rwo mu Ntara y'Iburasirazuba cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu
Urubyiruko rwo mu Ntara y'Iburasirazuba rwahuguwe ku mateka yaranze u Rwanda muri gahunda yiswe 'Rubyiruko Menya Amateka Yawe"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .