00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasakaraga ‘gymnase’ ya Kirehe bagwiriwe n’ibyuma, babiri bahita bapfa abandi 12 barakomereka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 March 2025 saa 09:47
Yasuwe :

Abakozi bari bari gusakara ‘gymnase’ iri kubakwa mu Karere ka Kirehe bagwiriwe n’igisenge cy’ibyuma, babiri bahita bitaba Imana mu gihe abandi 12 bakomeretse.

Byabaye ku wa 21 Werurwe 2025 aho iyi gymnase iri kubakwa hafi y’Akarere ka Kirehe ahahoze ikigo cy’urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye IGIHE iby’iyi mpanuka, yatumye abantu babiri bitaba Imana mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Ati “Bari barimo gusudira igisenge noneho icyuma kimwe muri bimwe biba bitambitse kiragwa, kigwira ibindi abantu bari bari hejuru barahananuka. Ubu amakuru dufite aka kanya ni uko hitabye Imana abantu babiri abandi 12 barakomereka ariko bari gukurikiranwa n’abaganga.’’

Meya Rangira yakomeje avuga ko bari mu bijyanye n’ubutabazi kugira ngo abakomeretse bakurikiranwe bavurwe neza, avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka niba hari n’uburangare bwabayemo bimenyekane.

Kuri ubu abakomeretse bose bari kuvurirwa ku Bitaro bya Kirehe.

Kubaka Gymnase n’ikigo cy’urubyiruko ni umushinga mugari watangiye gukorwa mu Karere ka Kirehe.

Ibi bikorwaremezo bizuzura bitwaye miliyari 2,7 Frw yatanzwe n’Umushinga NELSAP wubatse urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania.

Abubakaga gymnase ya Kirehe bagwiriwe n'ibyuma, babiri bahita bapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .