00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga ibihumbi 80 biteguye gufasha abazahura n’ihungabana mu bihe byo Kwibuka

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 April 2022 saa 07:47
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyatangaje ko hari abaganga n’abajyanama b’ubuzima bahuguwe ku buzima bwo mu mutwe basaga ibihumbi 80, bakaba biteguye gufasha uwo ari we wese wagira ikibazo cy’ihungabana mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Yvonne Kayiteshonga, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Mata 2022.

Dr Kayiteshonga yavuze ko kugeza ubu hejuru ya 90% by’amavuriro abarizwa mu gihugu atanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, hakaba hari n’abajyanama b’ubuzima bahuguriwe kwita ku bafite ibyo bibazo by’ihungabana mu nzego z’ibanze.

Yavuze ko inzego z’ubuzima zamaze kubaka ubushobozi guhera mu nzego zegereye abaturage, ndetse ibyo bikaba biri mu bituma imibare y’abagihura n’ihungabana mu bihe nk’ibi igenda igabanuka uko imyaka ihita.

Dr Kayiteshonga yashimangiye ko ibyinshi mu bibazo byo mu mutwe mu Rwanda byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ati “Ikibazo kiza ku isonga ni ikibazo cy’ihungabana rikomatanyije n’ibindi bibazo byo mu mutwe, cyane cyane indwara y’agahinda gakabije. Mu bindi bitera ibibazo byo mu mutwe mu Gihugu harimo ihohoterwa, cyane cyane irishingiye ku gitsina. Kugira ngo duhangane n’ibyo bibazo, Leta y’u Rwanda yegereje Umunyarwanda wese serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.”

Avuga ko kuri ubu buri mudugudu mu Rwanda ufite abajyanama b’ubuzima bari hagati ya 3 na 4 bahuguwe ku buzima bwo mu mutwe, ndetse kugeza ubu ibigo nderabuzima bigera kuri 80% bikaba bifite abakozi bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe.

Ni mu gihe kandi n’ibitaro byose byo mu turere uko ari 46 bifite abakozi babiri cyangwa batatu, batanga ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bunganira inzobere 13 zikorera mu bitaro by’icyitegererezo na kaminuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Nsengiyaremye Fidèle yavuze ko ku bufatanye na RBC biteguye gufashiriza abagira ibibazo by’ihungabana mu matsinda bahuriramo.

Yagize ati “Kuva mu 2019 twatangiye gahunda dufatanyamo na RBC ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo nka Imbuto Foundation ndetse n’indi miryango, gahunda zigamije kureba uko twarushaho gutanga ubufasha bw’Isanamitima n’ubudaheranwa mu muryago nyarwanda by’umwihariko no ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Tugira amatsinda y’ibiganiro bivurana ariko AERG na GAERG dukorera mu buryo bw’imiryango mito kuko Jenoside yatwaye imiryango kuko iyo umuntu adafite umuryango ubuzima bwo mu mutwe burahungabana.”

RBC ivuga ko mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka ushize, abagaragayeho ihungabana bari 2,628 aho 39% bagize ikibazo cyoroheje bagafashwa bagahita bakira, mu gihe 61% bo bakomeje gufashirizwa mu miryango no muri ayo matsinda y’ibiganiro bivurana.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Yvonne Kayiteshonga, yavuze ko hashyizweho uburyo butandukanye bwo gufasha abashobora guhura n'ihungabana
Iki kiganiro n'itangazamakuru cyaganiriwemo ibikorwa biteganyijwe mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .