Uyu mushinga watangijwe muri uku kwezi, ugamije kuziba icyuho kigaragara mu kugera kuri serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane ku bakiri bato n’abagore.
Binyuze muri uyu mushinga, abaturage bazajya babasha gukoresha serivisi ziboneka kuri SPENN mu buryo budasanzwe, aho bazajya bohererezanya amafaranga nta kiguzi, inyungu ya 4% ku mafaranga izigamwe, ndetse n’inguzanyo zizajya zitangwa ako kanya.
Abacuruzi nabo bazungukira mu gukoresha serivisi zitandukanye zirimo iz’ubwishyu budasaba ikiguzi, ku buryo bizoroshya imikorere yabo. Abahagarariye SPENN nabo bazajya babona inyungu binyuze muri komisiyo bazajya babona kubera gufasha abaturage kubona serivisi z’imari.
Uyu mushinga uzakorerwa mu turere dutandatu tw’u Rwanda turimo Muhanga, Nyanza na Huye mu Ntara y’Amajyepfo; Rusizi, Nyamasheke na Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Biteganyijwe ko uzagera ku bantu barenga 20.000. Abagore n’urubyiruko basaga 500 bazabona imirimo, mu gihe abacuruzi basaga 5.000 bazahabwa serivisi z’ikoranabuhanga zizabafasha kunoza imikorere yabo.
Mu gikorwa cyo guhugura abahagarariye SPENN ku bijyanye n’uyu mushinga, Umuyobozi wa SPENN Rwanda, Julius Karake, yavuze ko mu ba-agent 200 bahuguwe, abiganjemo ari urubyiruko n’abagore.
Ati “Iyi ntambwe ishimangira ko abakiliya bacu bazabasha kubona abantu babegereye babafasha kubona serivisi. Ikindi gikomeye, twahanze imirimo mishya ku bantu 200 bo mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, bitanga umusanzu mu guteza imbere gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’imari no gushyigikira gahunda ya leta yo guhanga imirimo mishya.”
SPENN imaze gutera intambwe mu kubaka urwego rw’abayihagarariye, aho abagera kuri 394 bamaze guhugurwa. Muri bo 192 ni abo mu Ntara y’Iburengerazuba mu gihe abandi 202 ari abo mu Majyepfo.
Aba nibo bazaba intumwa za SPENN ku baturage, babafasha gukora ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga no kuzamura ubumenyi mu bijyanye na serivisi z’imari.
Umwe mu bahuguwe bo mu Karere ka Muhanga, Beza Cynthia, yavuze ko “Mbona SPENN iri kugira uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kubona serivisi z’imari ku giciro gito. Bizafasha benshi mu baturanyi banjye kugenzura amafaranga yabo mu buryo bwizewe kandi buboroheye.”
Uyu mushinga wa Regenerate Rwanda, ujyanye n’intego na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere serivisi z’imari zidaheza. Unajyanye kandi n’icyerekezo cyo kubaka ubukungu bukoresha amafaranga hifashishiwe ikoranabuhanga [cashless economy].
SPENN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 ndetse ikaba ikorera no mu bindi bihugu birimo Tanzania, Zambia, Nigeria n’ahandi. Ku bindi bisobanuro wasura urubuga rwa SPENN unyuze hano.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!