00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 4000 bagiye gupiganirwa imyanya isaga 1300 y’ubuyobozi bw’amashuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukuboza 2021 saa 01:42
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyatangaje ko gikeneye abayobozi b’amashuri basaga 1300 hirya no hino mu gihugu, kuri uyu wa Mbere abasaga 4000 bakaba ari bo batangira gupiganirwa iyi myanya mu kizamini cy’ikiganiro.

Abagiye gupiganwa ni abatoranyijwe mu bagera ku bihumbi 54 bakoze ikizamini cyanditse batsindiye kuva ku manota 50.

Abifuzwa kugeza ubu ni 1305 barimo abayobozi b’amashuri abanza, ab’amashuri yisumbuye, abashinzwe imyitwarire n’abashinzwe amasomo.

Abashinzwe imyitwarire bazakora ikizamini bagera ku 128, abashinzwe amasomo ni 1098 bifuzwamo 436. Abayobozi b’amashuri bazakora ikizamini ni 972 bakenewemo 268 mu gihe ku mashuri yisumbuye hazakora 1925 hakazavanwamo 316.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Abarimu mu Kigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Mugenzi Léon, yabwiye RBA ko ikizamini cyanditse cyabaye mu mucyo hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bakoreraga kuri mudasobwa umuntu akakirangiza ahita abona amanota yagize.

Ibi yabivuze mu gihe mu gushyira abarimu mu myanya hagiye humvikanamo ibibazo hamwe na hamwe bivugwa ko byakozwe mu buriganya bigatuma hari n’abavanwa mu bigo bari bohereje gukoreramo.

Mugenzi yavuze ko n’ikizamini cy’ikiganiro byitezwe ko kizaba mu mucyo nubwo amarangamutima atabura mu bantu.

Ati “Amarangamutima ya muntu ntabwo abura ariko icyo twavuga ni uko abo twatoranyije ngo bazakoreshe ibyo bizamini bafite inararibonye, ni abarimu bo muri kaminuza, abakozi babishinzwe muri Minisiteri y’Uburezi. Dufite abagera ku 108 tugiye kohereza mu Turere twose, basangayo n’abo mu turere kuko akarere na ko kagomba guhagararirwa.”

Mugenzi yavuze ko aya mashuri yari ayobowe n’abayobozi b’agateganyo akaba arimo n’ayubatswe vuba arenga 500.

Abasaga 4000 bagiye gupiganirwa imyanya isaga 1300 y’ubuyobozi bw’amashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .