00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 300 bitabiriye ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 10:14
Yasuwe :

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri babarirwa hagati ya 300-350 bakoraniye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho bitabiriye Ihuriro rya 15 ry’uyu muryango ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu’.

Ni ihuriro ribaye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, rije rikurikira irya 14 ryizihirijwemo isabukuru y’imyaka 25 ishize uyu muryango ushinzwe. Ni imyaka yuje ibigwi n’inararibonye mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abitabiriye barimo Abanyamuryango ba Unity Club bose, abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi b’inzego nkuru z’igihugu, abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali n’abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’igihugu.

Hari kandi abanyamabanga bahoraho muri za minisiteri, abayobozi muri Minubumwe, abayobozi b’uturere, abayobozi b’amadini n’amatorero, abahagarariye za Sosiyete Sivile, Abarinzi b’Igihango, abahagarariye inzego z’abikorera, urubyiruko n’abandi.

Ni umunsi urangwa n’ibiganiro ku ngingo zirimo ibigaruka ku ishusho y’ubudaheranwa, indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda, kurerera u Rwanda mu gihe turimo, imyitwarire ikwiye kuranga umuyobozi yaba ari mu nshingano cyangwa atazirimo, gusigasira ubudasa bw’u Rwanda n’ibindi.

Hateganyijwe kandi Umugoroba w’Igitaramo utangwamo ishimwe ry’ubumwe mu 2022, ku barinzi b’Igihango ku rwego rw’igihugu.

Umuryango Unity Club Intwararumuri, washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo n’abo bashakanye. Kuri iyi nshuro hakiriwe abanyamuryango bashya barindwi.

Insanganyamatsiko y’iri huriro rya 15 imaze imyaka itatu yubakirwaho ibiganiro by’ihuriro rya Unity Club. Yibutsa Abanyarwanda ko bagomba guharanira kubaka Ndi Umunyarwanda igenga ukubaho kwabo, bitari mu mvugo gusa ahubwo bagasabwa kwisuzuma muri yo, bareba uko imigirire n’imibereho yabo itabusanya n’iyo njyana.

Muri iri huriro haragarukwa ku ndangagaciro yo gukunda igihugu no gushyira imbere ukuri, zimwe mu zafashije gutsinda urugamba rwo kubohora no kubaka igihugu. Abitabiriye kandi bararebera hamwe uko izo ndangagaciro zafasha mu guhangana n’imvugo zibiba urwango n’amacakubiri.

Bimwe mu bikorwa byagezweho n’abanyamuryango ba Unity Club mu mwaka wa 2021/2022 harimo umushinga wo kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza. Kaminuza zigera kuri 13 ni zo zitabiriye aya marushanwa.

Ibindi bikorwa byakozwe birimo bijyanye no kwita ku Ntwaza, umushinga wo kwita ku bana batujwe i Kanembwe, ibikorwa by’ubushakashatsi n’ibindi.

Muri uyu mwaka wa 2022/2024 hakaba hateganijwe ibindi bikorwa 178, ndetse hakazakomeza gushyira imbere imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa.

Intego n’indangagaciro Intwararumuri zitoza abakiri bato

Muri rusange, Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri riharanira kubaka ‘Umuryango wunze ubumwe, ukize ibikomere bikomoka ku mateka mabi yaranze u Rwanda kandi ukomeye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Ubumwe Intwararumuri zitoza Abanyarwanda, bugaragarira mu ndangagaciro zabo, mu ruhererekane n’ubwuzuzanye mu miyoborere hagati y’abacyuye igihe mu nshingano n’abagenda babakorera mu ngata.

Uwo muco mwiza ugatozwa abato bahabwa urubuga, impanuro no gutegwa amatwi mu mahuriro ngarukamwaka y’Intwararumuri.

Ihuriro rya 15 ni intango y’ikivi gishya mu cyerekezo cyo gukomeza kuba urumuri rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, bikaba kandi mahire ko iki kivi gitangiye mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE].

Intego rusange ya Unity Club ni ugukomeza umuco w’ibiganiro byubaka ubumwe n’ubudaheranwa, Ndi Umunyarwanda igakomeza kuba igitekerezo ngenga mu mibereho n’imigirire.

Izindi ntego zayo ni ugusesengurira hamwe inkingi z’ubudaheranwa n’uburypo bwo kwimakaza uwo muco mu muryango nyarwanda, kugena ingamba na gahunda z’ibiganiro bihoraho hagati b’abakuru n’ababyiruka bigamije kubasobanurira amateka no kubatega amatwi.

Hari kandi gusuzuma ingamba zakwifashishwa kugira ngo Ndi Umunyarwanda ihinduke ingengabuzima mu mikorere n’imibereho yacu, gusesengurira hamwe ubwuzuzanye bw’ishuri ry’umuryango hagamijwe kwimakaza indangagaciro no kurinda urubyiruko kwishora mu ngeso mbi.

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira ruswa n'ibyaha bisa na yo, Mukama Abbas na Depite Musa Fazil Harerimana baganira
Umugaba w'Inkeragutabara, Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage aramukanya n'Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Kibezi Jeannot
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves (ibumoso) n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, Dusengiyumva Samuel (iburyo)
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yari afite urukumbuzi
Umuyobozi w'Itorero Angilikani mu Rwanda, Archbishop Rev Dr Laurent Mbanda aganira n'uwitabiriye iri huriro
Umugaba w'Inkeragutabara, Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage ahuza urugwiro na Bishop Prof Dr Laurent Mbanda
Umuhanzi Andy Bumuntu ni umwe mu bitabiriye iri huriro
Dapite Hajabakiga Patricia uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EALA ari kumwe na Bizimana Evariste
Dr Ezéchias Rwabuhihi (uri hagati) yabaye Minisitiri w'Ubuzima muri za 2000
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko aganira n'umwe mu bitabiriye iri huriro
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène ni umwe mu bitabiriye iri huriro rya 15 rya Unity Club
Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred aganira n'umwe mu bitabiriye iri huriro
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, Dr. Patrick Ndimubanzi

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .