00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 2,000 basabye akazi: Imyiteguro yo gutangiza uruganda rwa BioNTech mu Rwanda irarimbanyije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 02:30
Yasuwe :

Umwaka ugiye kwihirika uruganda Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), rutangaje ko rugiye kubaka ishami mu Rwanda, muri gahunda yitezweho gutuma inkingo zirushaho kuboneka muri Afurika yose, hagamijwe guhagarika gutegereza ak’imuhana. Ni gahunda yatangajwe ku wa 26 Ukwakira 2021.

Ni umushinga ukomeye witezweho guhindura uburyo Afurika itega amaso ibihugu by’amahanga kuri 99% by’inkingo ikenera, kuko ubu ishobora kwikorera 1% gusa.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) wifuza ko nibura kugeza mu 2040, wazaba wikorera 60% by’inkingo ibihugu byayo bikenera.

Ni uruganda rwagenewe ubutaka bungana na metero kare 30.000, mu buryo bw’ibanze rukazaba rugizwe n’inyubako ebyiri zigizwe na kontineri nini zizwi nka BioNTainers.

Imwe izakorerwamo Messenger RNA (mRNA) yifashishwa mu gukora inkingo n’imiti. Iha umubiri amakuru ukeneye, ugakora protein iwufasha kubaka ubwirinzi ku ndwara cyangwa virus runaka.

Muri za BioNTainers ebyiri, indi yo izaba ikorerwamo imiti cyangwa inkingo byagenwe. Ibikoresho by’ibanze byose bizoherezwa mu Rwanda na BioNTech.

BioNTech ivuga ko BioNTainers zizaba zubatswe na kontineri 12, buri imwe ifite ibipimo bisanzwe (2.6m x 2.4m x 12m).

Ubuyobozi bushinzwe uyu mushinga buvuga ko mu myiteguro yo gutangiza iyi mirimo, hakomeje gushakwa abakozi bazakora muri uru ruganda, aho hamaze gutangwa akazi ku muyobozi ushinzwe abakozi, umwanya wahawe Gisele Uwase.

Ni gahunda izakurikiranirwa hafi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti (AMA), Ikigo nyafurika gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (Africa CDC), Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, n’ibindi.

Ubwo uyu mushinga wemezwaga, byatangajwe ko uruganda rwa BioNTech mu Rwanda ruzaha akazi abakozi 100 kugeza mu 2024.

Izaba ikorana n’abakozi bayo mu Budage kugira ngo ibanze guhugura abakozi bayo bashya mu Rwanda, haba mu bijyaye no gukora inkingo no gukurikirana ko zujuje ubuziranenge.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko gushaka abakozi b’imbere mu gihugu bizakorwa mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere kirimo gukorwa kigizwe n‘imyanya 24 yiganje mu buyobozi bukuru, kugira ngo ibikorwa by’uruganda bibashe kujya imbere.

Muri iyo myanya yahereweho harimo ijyanye n’abakozi, ikoranabuhanga, umutekano n’ubwubatsi, kugira ngo imirimo y’ibanze ibashe gutangira.

Nyuma y’icyo cyiciro, biteganywa ko noneho hazitabwa cyane ku bazakora imbere mu ruganda ndetse no muri laboratwari. Abantu benshi bagaragaje inyota yo gukora muri uru ruganda.

Amakuru avuga ko "BioNTech yakiriye ubusabe bw’abantu basaga 2000 muri Kigali ku cyiciro cya mbere kugeza ubu. Nibura 90% by’abasabye ni Abanyarwanda. Imyanya itandatu muri 24 yamaze gutangwa, ndetse harimo gukoreshwa amasuzuma mu buryo bw’ikiganiro ku myanya 30."

Muri za BioNTainers ebyiri, indi yo izaba ikorerwamo imiti cyangwa inkingo byagenwe. Ibikoresho by’ibanze byose bizoherezwa mu Rwanda na BioNTech.

BioNTech ivuga ko BioNTainers zizaba zubatswe na kontineri 12, buri imwe ifite ibipimo bisanzwe (2.6m x 2.4m x 12m).

Izi kontineri zizaba zubakanye ikoranabuhanga rihambaye, ku buryo zizaba ziri ku rwego rw’inganda cyangwa laboratwari zo mu bihugu byateye imbere. Zizaba zifite uburyo bwazo bwo kubona umwuka n’ubukonje, ibintu by’ingenzi cyane mu nganda zikora imiti n’inkingo.

Izi kontineri kandi zizaba kandi zifite uburyo bwo kubona amashanyarazi adashobora gupfa kwivanaho, kuko ibi byagira ingaruka zikomeye ku mikorere yayo.

Biteganywa ko inkingo za COVID-19 za Pfizer-BioNTech zizaba zikorerwa mu Rwanda, zizaba zigera muri miliyoni 50 ku mwaka, hakurikijwe ubushobozi bwa BioNTainers.

Izi nkingo ariko zishobora kwiyongera mu gihe bibaye ngombwa, aho ibi bizajya bishoboka binyuze mu kongera kontineri, uko hakenerwa inkingo nyinshi, akaba ari nako zongerwa.

Biteganywa ko BioNTainer ya mbere izagera muri Afurika mu mpera za 2022, ibikorwa byo gutangira gukora inkingo bikaba bitegerejwe mu mezi 12 nyuma y’uko zigeze mu bihugu zigomba kuba zikoreramo.

Inkingo zizakorerwa muri izi nganda zizaba zigenewe amasoko y’imbere mu bihugu zakorewemo ndetse n’ayo mu bindi bihugu bya Afurika ku biciro bidafite inyungu.

Uru ruganda rurimo kubakwa i Masoro mu cyanya cyahariwe inganda
Imiterere ya BioNTainer izaba ikorerwamo inkingo
Umuyobozi w'Intara ya Rhénanie Palatinat yo mu Budage, Malu Dreyer, hamwe n'itsinda rya BioNTech basuye uru ruganda kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .