00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 1000 barimo abanyamahanga bahawe impamyabumenyi muri UTB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 November 2024 saa 09:56
Yasuwe :

Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB) yahaye impamyabumenyi abanyeshuri basaga 1000 basoje ibyiciro bitandukanye mu mashami yayo, basabwa guteza imbere Isi bifashishije ubumenyi bahawe.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cy’iyo Kaminuza giherereye mu karere ka Kicukiro.

Mukarubega Zulfat washinze iyi Kaminuza, yavuze ko ari ku nshuro ya cumi iyi Kaminuza ishyira ku isoko ry’umurimo abayirangijemo amasomo.

Yasabye abagiye ku isoko ry’umurimo kugaragaza itandukaniro, biteza imbere ari nako bateza imbere igihugu.

Ati “Ari ukora akore neza, ufungura ubucuruzi abukore neza ariko ashaka kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Ndizera ko inyigisho mwagiye mubona zabagiriye akamaro kandi mugiye kuzishyira mu bikorwa.”

Umuyobozi w’Ishami rya HEC rishinzwe ireme ry’uburezi no kwemeza amasomo yigishwa muri kaminuza, Ndikubwimana Theoneste, yavuze ko ibyo ubushobozi n’ubumenyi by’abarangije, bizagaragarira mu myitwarire yabo ku isoko ry’umurimo.

Ati “Bamwe muri mwe muratangira kujya ku isoko ry’umurimo, abandi mukomeze amasomo ariko mukomeza kwagura impano zanyu. Ibyo muzajyamo byose, nizeye ko ubumenyi mwakuye muri iri shuri bizabafasha.”

Yakomeje agira ati “Impamyabumenyi muhawe ntizikwiriye kuba impapuro gusa, ahubwo zibe igihamya cy’abantu mwatojwe neza.”

Ephraim uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wahawe impamyabumenyi mu bijyanye no kwitwa no gutwara ibicuruzwa (Logistics Management), yavuze ko yishimiye kuba agiye gushyira mu ngiro ibyo yakuze akunda gukora.

Ati “Byari inzozi zanjye gukora mu byo gutwara ibicuruzwa, nza aha muri UTB kwiga kugira ngo menye byinshi. Uyu munsi icyo naje nshaka nakibonye,ndishimye. Nk’abanyeshuri b’abanyamahanga nta kibazo twagize.”

Abanyeshuri 964 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami arimo Iterambere ry’Umuryango, imicungire no gutwara ibicuruzwa, Ubucuruzi, ikoranabuhanga, Ubukerarugendo n’amahoteli.

Hari kandi igihe 38 bahawe impamyabushobozi mu bijyanye n’imyuga itandukanye.

yahaye impamyabumenyi abanyeshuri basaga 1000 basoje ibyiciro bitandukanye mu mashami yayo
Abanyeshuri 964 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza
Abahawe impamyabumenyi bize mu mashami arimo Iterambere ry’Umuryango, imicungire no gutwara ibicuruzwa, Ubucuruzi, ikoranabuhanga, Ubukerarugendo n’amahoteli.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .