Abasaga 100 mu Rwanda bapimishije ibizaminini bagamije kumenya isano n’abana babo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 Ukuboza 2018 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi asaga umunani Laboratwari y’u Rwanda, y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga itangiye gukora nk’ikigo cyigenga, hamaze gupimwa ibizaminini 110 bigamije kumenya isano ababyeyi bafitanye n’abana (teste de parternité).

Muri Kamena 2018 nibwo habayeho ihererekanyabubasha, Rwanda Forensic Laboratory yari ikigo cya Polisi y’u Rwanda ihinduka urwego rwigenga ku mugaragaro; rushyizweho n’itegeko ryo mu Ukwakira 2016.

Mu bimenyetso iyi Laboratwari yari yaratangiye gupima mu mpera za Werurwe harimo ikizamini cyifashisha uturemangingo mu guhuza ibimenyetso n’ahabereye icyaha cyangwa umuntu n’abo bafitanye amasano ya hafi (ADN).

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’iyi Laboratwari, ACP Dr Sinayobye François, yavuze ko mbere wasangaga inzego zikeneye ibimenyetso byifashishwa mu butabera ari zo zitabazaga iyi serivisi, ariko ubu n’abantu ku giti cyabo batangiye kwitabira gusaba iyi serivisi.

Yagize ati “ Kuva twatangira tumaze gupima ibizamini bya ADN 172, muri byo harimo 110 by’abantu bashakaga kumenya isano bafitanye n’abana (test de parternité), urumva ko ari byinshi kandi bigenda byiyongera. Ibindi bisigaye n’ibifitanye isano no gufata ku ngufu n’ubwicanyi.”

Uretse kuba uku kwiyongera kw’abifuza kumenya amasano bitizwa umurindi no kuba leta yarahagurukiye gukurikirana abatera abana inda bakabihakana, binafitanye isano no kuba ikiguzi cyo gupima ADN cyaragabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze igihe byakorerwaga hanze y’u Rwanda.

Mu gihe mbere kujya gupimisha ikizaminini mu bihugu birimo u Budage byatwaraga asaga ibihumbi 800Frw, muri Laboratwari y’u Rwanda gipimwa ku 267,035Frw.

Ati “ Abantu batangiye kumenya ko serivisi dutanga zifite akamaro, ni Laboratwari ije ari ingirakamaro kuko yaje icyemura ibibazo bishingiye ku bimenyetso ubutabera bwahuraga nabyo. Nta butabera bunoze n’iterambere ntiryaba rishingiye ku kintu gikomeye.”

Bateganya kugira ububiko bw’amakuru

Dr Sinayobye avuga ko iyo ADN cyangwa ibindi bimenyetso bigiye gupimwa bifitanye isano n’ibyaha birimo nk’ubwicanyi cyangwa gufata ku ngufu, bisaba ko haba hari umuntu runaka ukekwa na we ubanza upimwa ubundi hakabaho kugereranya ibisubizo byombi.

Mu bihugu byateye imbere ariko ho usanga bafite ububiko burimo amakuru atandukanye arimo arebana na ADN (Biometric Data Bank), ku buryo nyuma yo gupima ibimenyetso byasanzwe ahabereye icyaha bashobora kubwifashisha mu kumenya uwagikoze bitabaye ngombwa ko hari uwo babanza gukeka ngo nawe bamupime.

No mu gihe hari ukekwa kandi, biroroha kumenya ibindi byaha cyangwa amakosa yaba yaragiye akurikiranwaho, ku buryo byose bishobora kwifashishwa mu kumukurikirana.

Dr Sinayobye yagize ati “ Birakenewe ko natwe tugira ububiko nk’ubu kugira ngo bwifashishwe mu gukurikirana abanyabyaha aho bari hose, ikindi iyo mufite ubu bubiko biroroha gukorana na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu gufata abakoze ibyaha bagatoroka igihugu.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu iyi Laboratwariyabo imaze kugira ubushobozi bwo kuba yakusanya amakuru nk’aya, ari nayo mpamvu hamaze gushyirwaho itsinda ry’inararibonye riri gutegura umushinga w’itegeko ribemerera kuba babitangira kandi biteze ko ritazatinda.

Uretse gupima AND, Rwanda Forensic Laboratory ipima ibindi bimenyetso birimo ibishobora guhumanya umuntu nk’uburozi, ingano y’ibisindisha biri mu mubiri, inyandiko mpimbano n’ibikumwe.

Itanga kandi serivisi zo gupima imirambo kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu, ibijyanye n’intwaro (Ballistic and Physical service), ibimenyetso bifitanye isano n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Muri aya mezi ashize itangiye gukora imaze gupima ibimenyetso bifitanye isano n’inyandiko 61, ibikumwe 37, ibihumanya umubiri bikaba byatera urupfu 25, imirambo 1028, ibifitanye isano n’ikoranabuhanga bibiri ndetse na 3030 birebana n’ihohoterwa ririmo gukomeretsa.

Ibyuma biri muri iyi Laboratwari biyifasha mu gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga
Imaze kuruhura abajyaga gukoresha ibizamini bya ADN hanze y'u Rwanda
Ni Laboratwari ifite imashini zigezweho
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, ACP Dr Sinayobye François, atangaza ko n'abanyamahanga batangiye kuza gukoresha ibizamini muri iyi laboratwari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza