Abarwayi 26 ba Covid-19 mu Rwanda bari kongererwa umwuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko umubare w’abantu barwaye Covid-19 barembye bari kongererwa umwuka mu bitaro byo mu Rwanda ukomeje kwiyongera mu gihugu binajyanye n’uko n’abandura nabo bari kuba benshi kurusha uko byari bisanzwe.

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umuntu wa mbere wanduye iyi virus yagaragaraga mu gihugu, abantu 66 bamaze kwitaba Imana, aho by’umwihariko mu minsi ine abamaze gupfa bakomeje kwiyongera kuko babaye icyenda.

Dr Nsanzimana yatangaje ko kubera ibihe igihugu kirimo by’ubukonje n’imvura, ubwandu buri gukomeza kwiyongera cyane, kandi uko biba ni nako n’abarwaye nabo biyongera aho by’umwihariko ubu mu bitaro harimo abantu 26 bari kongererwa umwuka.

Yavuze ko bitandukanye n’izindi nshuro, nibura muri iki gihe umuntu umwe muri babiri bari gupimwa asigaye aba agaragaza ibimenyetso. Ati “Iyo yakwirakwiye ukumva mu turere aha n’aha irahari bisobanuye ko na wa muntu ufite ubundi burwayi, nawe iraza kumugeraho”.

Mu mibare yaraye igaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima, nibura uturere 15 twose tw’igihugu twagaragayemo abarwayi mu 109 banduye bigaragaza uburyo icyorezo gitangiye gukwirakwira igihugu cyose.

Dr Nsanzimana yavuze ko nta muntu ukwiriye kwirara ngo yumve ko icyorezo cyamaze gucika intege, ko n’ababitekereje batyo mu minsi ishize, bibeshyaga.

Ati “Nta hantu ushobora kugera ngo uvuge ngo byatunganye byageze aho icyorezo twakirangije [...] kwari ukwibeshya ku babitekerezaga kuko twe twarabibonaga ko uko abantu bagenda cyane, ku munsi aho azanyura azanduza abantu bane mu gitondo yanduze abandi.”

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika bagakurikiza amabwiriza y'inzego z'ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .